Rusizi: Abanyarwanda 19 batahutse bavuye mu mashyamba ya RDC
Amakuru

Rusizi: Abanyarwanda 19 batahutse bavuye mu mashyamba ya RDC

NDOLI Sitio

May 14, 2026

Abanyarwanda 19 barimo abana 13 abagore 5 n’umugabo umwe batashye mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026. Abo Banyarwanda bavuga ko bari babayeho nabi cyane aho bari batuye kuko bahingaga ariko ntibasarure, ndetse bamwe mu bagore bakemeza ko bakubitwaga n’inyeshyamba zo muri Wazalendo.

Mukarukundo Esperance Yagize ati: “Njyewe nahunze mfite imyaka 12, twari tubayeho nabi kandi nta kindi dutahanye uretse ubukene. Hariya twari turi twahingaga Wazalendo igasarura mbega ubuzima bwari ibibazo kuko mfite abana batandatu ariko batatu twaraburanye ndetse umugabo wanjye inyeshyamba zaramutwaye.”

Nyirahabineza Françoise yunzemo ati: “Nari ndi aho bita Karehe, abagore babafata ku ngufu, baradukubita mbega byari bibi cyane ariko tukihangana kuko batubwira ko mu Rwanda nta buzima buriyo ariko mbonye ari heza kurusha uko twahasize. Ndicuza imyaka yose nagumye yo.”

Abo Banyarwanda bavuga ko bishimiye kugaruka mu gihugu cyababyaye nyuma y’imyaka isaga 30 babayeho nabi. Manirakiza Henriette yagize ati: “Biradushimije cyane rwose kuko amakuru baduhaga yari uko mu Rwanda ari habi cyane none reba ukuntu ari heza ndetse batwakiriye neza, ndasaba abandi dusizeyo ko na bo baza mu Rwanda ni amahoro.”

Habimana Alfred umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rusizi yabasabye gufatanya n’abandi Banyarwanda basanze kubaka Igihugu. Ati: “Icya mbere ni ukwishimira ko batashye, icya kabiri ni uko tugiye kubashyikiriza ibyangombwa maze icyo twabakangurira ni ugufatanya n’abandi kubaka u Rwanda. Icyo dusaba abo basanze ni ukubakira neza ndetse bakabafasha kubaka ubuzima babaha amakuru y’iterambere Igihugu kigezeho.”

Aba Banyarwanda bamara ibyumweru bitatu mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi ubundi bakagezwa aho bavuka, bagahabwa ibiribwa bibatunga mu mezi atatu ndetse n’amadolari 185 ku muntu mukuru ndetse na 138 ku mwana.

Abavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamaze kwinjira mu Rwanda
Bagejejwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA