Rusizi: Ikorwa ry’umuhanda Kamembe – Bugarama  rizakemura ibibazo by’ubuzima
Imibereho

Rusizi: Ikorwa ry’umuhanda Kamembe – Bugarama rizakemura ibibazo by’ubuzima

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

May 30, 2026

Abaturiye umuhanda Kamembe – Bugarama ureshya na Kilometero 36 wari umaze imyaka 10 warangiritse, barishimira ko watangiye gukorwa bikazakemura ibibazo binyuranye byiganjemo iby’ubuzima, kuko ivumbi ryinshi ryinjiraga mu nzu z’abawuturiye, bagahumeka umwuka mubi bagahorana indwara z’ubuhumekero.

Mujawamariya Antoinette yagize ati: “Nkatwe duturiye hano hangiritse cyane mu by’ukuri nta buzima twari tugifite kubera uruvumbi rwa buri gihe rwatwinjiriraga mu nzu. Kugera no ku buriri turyamaho ryari ivumbi risa, tugahora duhangayitse.’’

Yongeraho ati: “Umwaka ushize twumvise Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame awuvuzeho, kuko tuzi ko imvugo ye ari yo ngiro, twahise tugira icyizere ko ugiye gukorwa. Turishimye cyane ko watangiye gukorwa, twizeye ko abawukora bazawihutisha.’’

Nyiramana Asina utuye mu Bugarama ati: “Watangiye gukorwa turashimira byimazeyo Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame. Aho abimenyeye akanabivugaho, imyaka hafi 10 ababyeyi bajya ku bitaro kubyara bahuriramo n’ibibazo byo kwicekagura, bakagera ku bitaro abana bananiwe, ubuhahirane bucumbagira n’ibindi turizera ko bigiye kurangira. Turasaba gusa kwihutisha ikorwa ryawo.”

Igice cyangiritse cyane kirimo ibilometero 11 bya Nzahaha-Bugarama byabaye intabire abaturage basatira bahinga, amakamyo n’ibindi binyabiziga biwugwamo bigateza impanuka, ibicuruzwa bikawusandaramo.

Kabandana Jean Claude uwutwaramo taxi voiture, avuga ko kuva wakwangirika wahombeje cyane abatwara ibinyabiziga kubera uku kwangirika, aho wari waracagaguritse, imodoka zagwamo zikawufunga ntibabe bagikoze.

Ati: “Kubera ububi bwawo, nta cyizere abatunze n’ibinyabiziga tuwukoreshamo twabaga dufite cyo kuvuga ko twakora akazi umunsi ukira. Iyo nk’ikamyo yagwagamo ikawufunga abawucungiraho bose twaburaraga n’imiryango yacu. Abagenzi cyangwa abafite imizigo bakura mu Bugarama bayijyana i Kamembe twababwiraga ko tutakoze na bo akazi kabo kagapfa.’’

Uyu muhanda ni mpuzamahanga. Imodoka z’abanyekongo zikora Uvira – Bukavu, ni ho zica.  Avuga ko kuko zo zihanyura zihuta cyane zikubitana n’abanyamagare bajyanye imizigo mu Bugarama, zigateza impanuka rimwe na rimwe zigateza imfu.

Bavuga ko mu mpera za Mata uyu mwaka ari bwo babonye imodoka ziwukora zawugezemo zitangira imirimo, igishimishije cyane ari uko noneho bari no kuwagura ku buryo n’impanuka watezaga zagabanyuka n’ibibazo by’ababyeyi bajya kubyarira ku bitaro bya Mibilizi, Gihundwe n’ahandi, n’ubuhahirane bwacumbagiraga bigakemuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ko uzakorwa mu byiciro 2. Igice cya mbere cyari cyarangiritse bikabije cya Nzahaha-Bugarama cy’ibilometero 11, icya 2 cy’ibilometero 25 cyo kuva mu Murenge wa Nzahaha kugeza ku mupaka wa Rusizi I kizahita gikurikiraho.

Ati: “Igice cya mbere cyatangiye gukorwa, bamaze kwagura aho uzagera, kugeza ku wa 25 Gicurasi, 2026 hari hamaze gukorwa 20% by’ibiteganyijwe kuhakorwa byose. Nibamara kuwagura bazahita bakuramo kaburimbo yangiritse bashyiremo inshya. Biteganyijwe ko nta gihindutse iki gice kizaba cyarangiye bitarenze Ukwakira 2026, tugahita dutangira icya 2.”

Avuga ko wubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Rusizi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere rya Transiporo (RTDA). Yavuze ko ari umushinga mugari, yirinda kwemeza ingengo y’imari uzatwara n’igihe wose uzaba wuzuriye.

Ikorwa ry’uyu muhanda ryitezweho kuba igisubizo ku bibazo by’ubuzima

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA