Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu (NCHR), basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe, bashimangira ko ihanurwa ry’indege ry’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenali Habyarimana, atari ryo ryabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yateguwe igashyirwa mu bikorwa.
Urwibutso rwa Bigogwe ruherereye mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, rukaba ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse, bari batuye mu cyahoze ari Komini Mutura na Rwerere, tumwe mu duce tugize Igihugu twatangiye kugeragerezwamo Jenoside na mbere ya 1994, kuko abari Abatutsi bari bahatuye batangiye kwicwa mu 1990.
Ubwo Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, bifatanyaga n’abaturage bo mu Turere twa Rubavu na Nyabihu, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 29 Gicurasi 2026, Perezida wayo Umurungi Providence, yavuze ko uyu mwaka bahisemo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe kugira ngo batange ubutumwa bw’igihe ntacyo Jenoside yatangiye muri ako gace.
Ati: “Kuba twarahisemo Urwibutso rwa Bigogwe nubwo ari rushya, ni uko aka gace gafite amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nka Komisiyo ifite inshingano zo kurengera uburenganzira bwa muntu no kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n’uburenganzira bwabo ( …..)
Twabonaga ko ari iby’agaciro kuri twe kuza hano no gutanga ubwo butumwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatangiranye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kuko igerageza rya Jenoside ryakorewe ku bavandimwe bacu bari bahatuye.”
Yasabye abarokotse Jenoside gutwaza gitwari, bagakomera kuko kurokoka kwabo wari umugabi w’Imana, kuko nk’Abanyarwanda bakwiye kubaka Ubumwe birinda ivangura iryo ari ryo ryose kugira ngo Igihugu kitazasubira mu mateka mabi ya Jenoside.
Uwajeneza Eleda warokokeye mu Bigogwe, avuga ko iyo babonye ababasura birushaho kubafasha kwiyubaka.
Ati: “Turashimira cyane Inkotanyi zaturokoye kandi namwe mwakoze kuza kudukomeza iyo tubabonye bituma dukomera, tugakomeza ubuzima tukiyubaka.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard yavuze ko bababazwa no kuba hari imibiri y’ababo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati: “Igihango cyacu n’Inkotanyi kiri ku mutima, tuzahora dushima ubuyobozi bwacu namwe mukomeje kudukomeza.
Turashima kandi ko urwibutso rwacu rwamaze kuzura ariko turacyababajwe n’uko hari abantu tutarabona ngo tubashyingure mu cyubahiro.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 9.

