Urupfu ruraryana ariko rurigisha Davido asezera ku nshuti ye Tiny
Imibereho

Urupfu ruraryana ariko rurigisha Davido asezera ku nshuti ye Tiny

MUTETERAZINA SHIFAH

May 30, 2026

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi cyane mu muziki nka Davido mu gahinda kenshi yasezeye inshuti ye Tiny witabye Imana agaragaza ko urupfu rubabaza ariko rwigisha.

Ni bimwe mu byo Davido yagarutseho mu ijambo ryo gusezera kuri Tiny mu muhango wo kumushyingura wabaye ku wa 29 Gicurasi 2026.

Davido yagaragaje ko kubura inshuti ye bigoye kubyakira icyakora binagoye kubyemera.

Yagize ati: “Kuba Tiny atagihari bindemereye umutima kandi birababaje, icyakora birangoye kwemera ko atagihari, birakomeye pe!”

Yongeyeho ati: “Urupfu rurababaza kandi rutanga amasomo. Tiny yari umuntu udasanzwe! yari umuntu warangwaga n’imbaraga, ibyishimo, imbaduko n’ubushobozi bwo gutuma aho ari hose harangwa ubuzima bwuje umunezero none ubu turimo kumuvuga mu mpitagihe cyangwa ahahise.

Ubusanzwe Tiny, amazina ye bwite ni Denis Ukonho, akaba yari azwi nka ‘Tiny Ego’ cyangwa Ego222, yari umwe mu nshuti za hafi cyane za Davido ndetse akaba yari mu itsinda rye ry’inshuti rizwi nka 30BG (30 BillionGang). Bakunze kugaragara kenshi bari kumwe mu ngendo, ibirori no mu bikorwa bitandukanye by’imibereho yabo ya buri munsi. Davido yamufataga nk’umuvandimwe.

Inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Tiny yasakaye tariki 6 Werurwe 2026, abo mu muryango we n’inshuti ye Davido batangaje ko yazize indwara y’umutima akaba yashyinguwe tariki 29 Gicurasi 2026.

Davido (ibumoso) n’uwari inshuti ye Tiny iburyo, Davido avuga ko urupfu rwamuhaye isomo kuko atigeze yiyumvisha ko azavuga inshuti ye mu mpitagihe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA