Mu gihe benshi mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje urugendo rwo guhangana n’ingaruka zayo, hari abagenda bongera kubona icyizere cy’ubuzima kubera urukundo n’ubufasha bahabwa n’urubyiruko rwiyemeje kubaba hafi.
Mukakimenyi Rose, umwe mu ntwaza zo mu Murenge wa Rukoma, mu Karere ka Kamonyi, avuga ko nubwo Jenoside yamusigiye intimba n’ubuzima bwo kwigunga nyuma yo kubura umugabo n’abana be bose, ubu yongeye kumva afite umuryango kubera abanyeshuri bo muri College APPEC Remera-Rukoma bamufashe mu nshingano.
Uyu mubyeyi wo mu Kagari ka Buguri, Umudugudu wa Nyagasozi, avuga ko urukundo n’ubufasha ahabwa n’aba banyeshuri byamukuye mu bwigunge ndetse bikamwumvisha ko atakiri wenyine.
Ati: “Nabayeho ndi nyakamwe, mporana agahinda n’uburwayi bwa hato na hato,Jenoside yansize nta mwana, nta mugabo, nta n’uwo natuma amazi,ariko Leta yaradufashe iraduhumuriza,itwereka ko tutari twenyine.”
Akomeza avuga ko kuva College APPEC Remera-Rukoma yamugira umwe mu babyeyi bayo izajya ifasha ikanitaho umunsi kuwundi, ubuzima bwe bwahindutse cyane.
Ati: “Kuva twahura namwe nsigaye numva nkiri umubyeyi,nubwo abo nabyaye batakiriho, ubu mfite abana n’abuzukuru,iyo mbona aba banyeshuri bansuye numva nkiri umuntu ufite umuryango,numva nkiri uw’agaciro.”
Yongeraho ko mugihe amaze afashwa n´aba banyeshuri bafatanije n´ikigo bigabo byamuhinduriye ubuzima muburyo bugaragara kuko mbere yabaga mu ivumbi ariko aho bahuriye ubu nawe abasha gukoropa.
Ati “Ubwo duherukana mwaje kunsura mwarabibonye ko nabaga mu ivumbi,ariko aba bana aho bahagereye nyuma baragarutse banshyiriramo agasima,ubu nange ndakoropa nk´abandi,banshyiriye agacanga ahari harangiritse,mbese ndabashimira kuko mugira uruhare mubuzima bwange,sinabura amafaranga yaba ayo kwivuza,kugura agafumbire,n´ibindi kuko hari icyo muba mwampaye.”
Mukakimenyi asaba urubyiruko gukomeza kurangwa n’urukundo, ubumwe no gufashanya kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza gutera imbere kandi Jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Ndayisaba Ignace, umwe mu banyeshuri ba College APPEC Remera-Rukoma, yavuze ko gusura no gufasha iyi ntwaza ari umuco batozwa n’ubuyobozi bw’ikigo cyabo ndetse bikabafasha kwigira ku mateka mabi yaranze igihugu akanageza kuri Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Ati: “Tugirwa inama yo gufasha no kuba hafi abarokotse Jenoside, cyane cyane muri ibi bihe byo Kwibuka,iyo tuje hano tuganira na we, tukamushyigikira, natwe bitwigisha urukundo n’ubufatanye.”
Kamikazi Naissa wiga mu mwaka wa gatandatu muri iri shuri, yavuze ko gusura uyu mubyeyi bituma urubyiruko rwumva neza uburemere bw’amateka Jenoside yasize ndetse bikabatera umuhate wo kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati: “Iyo twicaye tukaganira na we, twumva agahinda yanyuzemo ariko tukumva ko tugomba kumubera abana,iyo adusekeye natwe biradushimisha kandi bikadutoza gukunda igihugu no kurinda amateka yacyo.”
Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Rukoma, Nsengiyera Jean Claude, yashimye uru rubyiruko n’ubuyobozi bwa College APPEC Remera-Rukoma kubera uruhare rwabo mu gufasha abarokotse Jenoside.
Yavuze ko kubaba hafi bibafasha kongera kubona icyizere no kumva ko badatereranywe.
Umuyobozi wa College APPEC Remera-Rukoma, Harelimana Prosper, yavuze ko gusura no kwita kuri uyu mubyeyi ari umuco w’iki kigo ugamije gutoza urubyiruko indangagaciro zo gukunda igihugu no gufasha abandi.
Ati “Uyu mubyeyi ni uwacu natwe turi abe,tugomba gutoza aba bana umuco wo kugira umutima wa kimuntu no gufasha abababaye,ntabwo wakunda igihugu udafasha abandi.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko iki ari kiba ngarukamwaka aho iki kigo gisura iyi ntwaza muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe AAbatutsi mu 1994, iki kikaba igikorwa kihariye mu rwego rwo kumuba hafi no kumufata mu mugongo.
Ati: “Ntabwo tumusura gusa mu bihe byo kwibuka,ahubwo inshingano zacu ni ukumuba hafi no mu buzima bwa buri munsi,turamusura tukamuzanira abana bakaganira, hari ibyo aba akeneye mu buzima bwa buri munsi kandi adafitiye ubushobozi ibyo rero dufatanya n´abana, abarezi n’ubuyobozi bwite bwa Leta tukabimufasha, inzu ye ntiyakangirika duhari, mbese ni uwacu umunsi ku wundi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandela Innocent, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite ejo hazaza heza kandi rushobora gukomeza kubaka igihugu cyunze ubumwe.
Ati: “Iyo tubona abana bato bafite umutima nk’uyu, bitwereka ko igihugu kiri mu maboko mazima, uru rubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo kandi ruri kutwereka ko amateka mabi atazongera ukundi.”
Mu Murenge wa Rukoma habarirwa intwaza icyenda, enye muri zo zikaba zituye mu mudugudu umwe, ibintu abayobozi bavuga ko bigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe muri aka gace.


