Habarurema Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Sanzure, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi akurikiranyweho gushyamirana n’umugore we Mutimawabera Xaverine agashaka kumutema yamubura akadukira insina ebyiri ziriho ibitoki akazitemagura ibitoki akabicocagura, akanatwika imyenda yose y’umugore we n’iy’abana babo babiri.
Amakuru Imvaho Nshya yahawe na mukuru wa Mutimawabera Xaverine witwa Mukamugisha Esther avuga ko murumuna we na Habarurema Jean de Dieu bamaranye imyaka 14 babana badasezeranye, bakaba barabyaranye abana babiri, umukobwa w’imyaka 13 n’umuhungu w’imyaka itandatu.
Avuga ko amakimbirane yabo amaze imyaka itanu bakaba bahoraga barwana bapfa ko umugabo afata umutungo w’urugo akawumarira mu nshoreke no mu nzoga. Ati: “Bahora mu makimbirane kuko hari hashize imyaka ibiri umugabo n’ubundi akubise umugore afungwa amezi atatu avuyemo yemerera imbere y’ubuyobozi ko atazongera guteza intugunda mu rugo ariko n’ubundi byaranze.”
Uyu mugabo ngo yari aherutse kugurisha isambu y’umuryango amafaranga yose ayamarira mu nzoga n’inshoreke kandi inzu yarendaga kubagwaho, umugore abonye umugabo ahora amuta akigendera, agurisha umunani iwabo bamuhaye agura amabati avugurura iyo nzu.
Umugabo yumvise ko inzu yavuguruwe n’ubwo inzugi zari zitarajyamo, hariho amabati mashyashya gusa aba aragarutse, abwira umugore ngo namuhe kuri ayo mafaranga yigurire telefoni azi ko atayamaze yose. Umugore yamuyahemo amafaranga 20 000 agira ngo agire amahoro, umugabo aguramo telefoni y’amafaranga 10 000 asigaye ayatsinda mu kabari.
Umugore yamusabye ku mafaranga amaze iminsi akorera ngo bagure inzugi bashyire ku nzu, aho kuyamuha n’ubundi biba intonganya, umugabo afata umuryango w’inyuma n’amadirishya atsindagiramo amatafari, hasigara umuryango w’imbere gusa, umugore yari yashyizemo akugi yashakashatse.
Ati: “N’ubundi byabaye intambara umugabo ata urugo ngo agiye i Rubengera mu Karere ka Karongi mu kazi kuko asanzwe ari umufundi, agaruka tariki 5 Nyakanga 2026 yasinze cyane, ashyamirana n’umugore anatangira kumuhondagura, umugore amuhungira kwa nyirabukwe, umugabo na we muri iryo joro ata abana mu nzu ntibamenye aho yaraye.”
Yagarutse ku mugoroba wo ku wa 6 Nyakanga yasinze afata umuhoro agira ngo umugore ari mu nzu, amubuze atemagura izo nsina ebyiri n’ibitoki zannye arabicagagura. Nyuma y’aho yafashe imyenda yose y’umugore n’iy’abana babo arayitwika.
Umwana wa mushiki we wabonye imyenda ishya yahamagaye uwo mugore na we aratabaza, umugabo ariruka kuko bwari bumaze kwira, abaturage n’irondo baramushakisha kugeza bamubonye atabwa muri yombi.
Umuturanyi wabo witwa Nshagayintwali Jean Damascène avuga ko ikindi giteye impungenge ari uko uwo mugabo yanga kurihira umuryango we Mituweli, n’iy’umwaka ushize umugore akaba ari we washakishije udufaranga akayishyura kandi umugabo ari we ufite akazi ka buri gihe k’ubufundi, na byo bakabibonamo gushaka guhima umuryango.
Ati: “Nk’ubu umugore arwaye amaso cyane yabuze kivuza. Umugabo aho kumuvuza yirirwa amucyurira ngo ntashaka impumyi mu rugo, akamuhoza ku nkeke, atanaretse izo ngeso mbi zindi aba yagiyemo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yavuze ko bikimenyekana yashaskishijwe agatabwa muri yombi, agashyikirizwa Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Rubengera, na yo igomba kumushyikiriza iya Gihango akabibazwa.
Ati: “Uyu munsi ku wa 7 Nyakanga 2026 umugore twamwohoreje kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango gutanga ikirego cy’iryo hohoterwa akorerwa kugira ngo uyu mugabo abibazwe anamenye ingaruka z’ibi bibi akorera umuryango ntazabyongere.” Yasabye abagize imiryango kubana neza kuko amakimbirane ateza ibihombo, akanagira ingaruka zinagera ku bo babyaye.