Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe urundi rubyiruko rwo hambere rutigeze rugira haba mu Rwanda no hanze yarwo bityo ko bakwiriye kuyafata bagakora, bakubaka Igihugu kuko n’abandi bacyubatse mu gihe bari urubyiruko.
Yabigarutseho mu kiganiro yahaye abayobozi ndetse n’abakozi ba Sosiyete nyarwanda ikwirakwiza ingufu igacuruza n’ibikomoka kuti Peteroli (IKWIM ENERGIES LTD), basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwibohora Ku nshuro ya 32, no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”
Abitabiriye iki gikorwa ni abakozi basaga 100 biganjemo urubyiruko aho basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe, ingaruka yasize ndetse n’icyo u Rwanda ruri gukora mu buryo bwo kwiyubaka.
Hon. Tito Rutaremara yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’icyo urubyiruko rukeneye kwitaho mu rwego rwo gutuma ibyabaye bitazongera kubaho.
Yagize ati: “Icyo urubyiruko rukwiye kumenya ni uko ababohoye iki Gihugu bari urubyiruko, abenshi bari hagati y’imyaka 18 na 30. Abo ni bo bahagurutse, bubaka inzego zo mu Muryango wa RPF Inkotanyi, bashaka abasirikare, biyigisha Politiki, bishyira ku murongo noneho batangiza urugamba.”
Yakomeje avuga ko babikoze gihanga, babifashijwemo n’Umuyobozi ubishoboye Perezida Paul Kagame, waje Ingabo zikiri mu ngorane zo gutakaza abakomeye muri zo harimo na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’abandi bari bamukurikiye.
Yavuze ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko iyi Leta yabo ari yo ya mbere yumva urubyiruko, izi akamaro k’urubyiruko n’icyo rushoboye ari na yo mpamvu muri Politiki yayo usanga ireba urubyiruko cyane ifungura amahirwe y’uburezi kuri bose, n’ubuvuzi kuri bose kugira ngo umwana abeho neza guhera hejuru kugera ku mavuriro y’ibanze.
Yavuze ko by’umwohariko mu mashuri abakiri bato bigishwa ibyangombwa biriho, bakongera bakanabigisha kuba abayobozi.
Ati: “Ariko ikinini cyane gikorwa n’iyi Leta kitaba ahandi ni ugushyira urubyiruko hagati y’imyaka 18 na 30 mu Nzego zifata ibyemezo kugira ngo bagire uruhare mu gufata ibyemezo, babarere ku bijyanye n’ubuyobozi ibizatuma baba abayobozi beza bazi inshingano zabo.”
Christophe Cyubahiro Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa IKWIM Energies Ltd, yavuze ko muri iyi kampanyi 80% y’abakozi babo ari urubyiruko, bityo bakora ibishoboka byose bakaruha umwanya wo gusobanukirwa amateka mu rwego rwo kwirinda ingegabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Iyo duhitamo abakozi ntabwo twita ngo uyu aturutse hehe cyangwa ngo uyu ni uyu uriya ni uyu, ababishoboye bose bujuje ibisabwa n’indangagaciro z’Igihugu niza IKWIM Energies, bakora ibizamini utsinze agahabwa akazi.”
Akomeza avuga ko bagira n’umwanya uhagije wo gusobanurirana amateka y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ubumwe bwabo.
Yagize ati: “Buri mezi atatu tugira umwanya wihariye, tukagira aho tujya, tugafata ingingo runaka yerekeranye no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, urugamba rwo kubohora Igihugu se, n’izindi zerekeranye na zo, tukaganira bihagije ku buryo urubyiruko rwacu rusobanukirwa neza aho Igihugu cyavuye ndetse n’aho kigana.”
Kanyamahanga Teta Gradis umukozi wa IKWIM Energies, we abona urubyiruko rukwiriye kwiga amateka y’Igihugu kugira ngo bajye babona n’uko bayasobanurira abatayazi.
Ati: “Mbona nk’urubyiruko dukwiriye kumenya amateka yacu kugira ngo abatayazi tujye tubereka ko uko bayumvise atari ko bikimeze, ko twese turi Abanyarwanda nta moko tugira kandi tukabaho dusakaza urukundo mu bandi kugira ngo tubereke ko amateka yacu, nubwo yabaye tudahari, ariko ibyabaye bitazongera kubaho.”
Ngabo Christian ushinzwe ibijyanye n’amategeko muri IKWIM Energies, yavuze ko nk’urubyiruko bungutse byinshi bahereye ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze kandi ko urubyiruko rukerensa amateka rwumva ko areba abakuze rukwiriye kubireka ahubwo rugakurikira uko byose byagenze kuko ari bwo ruzubaka Igihugu ruzi iyo ruva n’iyo rwerekeza.
Kugeza ubu IKWIM Energies Ltd ikorera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Bugesera na Rwamagana, aho bafite intego yo kwagura imbibi bakagera n’ahandi hose mu Gihugu.





