Trump yise ikigwari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani
Mu Mahanga

Trump yise ikigwari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani

KAMALIZA AGNES

April 15, 2026

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yanenze ku mugaragaro Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni amwita ikigwari amuhora kutamushyigikira mu ntambara ahanganyemo na Iran.

Perezida wa Amerika Donald Trump mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani ‘Corriere della Sera’   yavuze ko atunguwe cyane na Minisitiri Meloni kandi yari umwe mu bafatanyabikorwa be ba hafi n’u Burayi. Yagize ati: “Natunguwe na we. Natekerezaga ko ari intwari ariko naribeshyaga.”

Trump yatangaje ibyo nyuma yuko Minisitiri Meloni yamaganye ibyo yatangaje ku Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Leo wa XIV, avuga ko amagambo yatangajwe na Trump atemewe kuko uwo mushumba yasabaga ko intambara ihagarara.

Mu kumusubiza Trump yavuze ko Meloni ari we utemewe niba abona ko kuba Iran  yatunga  intwaro kirimbuzi kandi ishobora gusenya u Butaliyani mu minota ibiri gusa ibonye amahirwe. Yongeyeho ko bibabaje cyane kuba Meloni adashaka kubafasha kandi byamutunguye kuko bitandukanye n’ibyo yatekerezaga.

Trump yavuze ko Meloni atakiri uko yahoze kandi ko u Butaliyani na bwo butakimeze nkuko bwahoze, aho abimukira bari kubusenya n’u Burayi bwose. Yongeyeho ko hari hashize igihe kinini atavugana na Meloni ndetse ko nta n’uruhare agira mu gushyigikira umuryango wo gutabarana wa NATO.

Ku rundi ruhande ariko ku wa 14 Mata 2026,  u Butaliyani bwahagaritse amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano n’igisirikare bwari bufitanye na Isiraheli, ajyanye no guhanahana ibikoresho bya gisirikare n’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga rya gisirikare nkuko  byemejwe na Giorgia Meloni.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA