Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko gushora imari muri siporo no kubaka ibikorwa remezo byayo bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere izindi nzego z’ubukungu. Yabivugiye mu nama y’abashoramari ba Basketball Africa League (BAL Investors Summit) yabereye i Kigali ku wa 22 Gicurasi, mbere y’amasaha make yaburaga ngo imikino ya kamarampaka ya BAL itangire muri BK Arena.
Yagize ati: “Siporo by’umwihariko ihuza abantu. Ku ruhande rw’u Rwanda, twabonye inyungu nyinshi. Turabona uburyo byazamuye umubare wa ba mukerarugendo, abantu bashaka kuza mu Rwanda, abaza mu nama zitandukanye ndetse n’abitabira ibikorwa nk’ibi. Bishingira ku mahitamo umuntu akora ndetse no ku mitekerereze”.
Perezida Paul Kagame yanagarutse ku kamaro k’ibihugu n’imiryango bitandukanye bifatanya mu gutegura ibikorwa nk’ibi, avuga ko bifasha kongera inyungu ziva muri siporo n’ishoramari. Yagize ati: “Iyo ibihugu bihuje imbaraga, iyo amarushanwa ahuje abantu, inyungu zirushaho kwiyongera ku rwego rwo hejuru cyane.”
Yakomeje agira ati: “Ntushobora kwifuza ko ikintu cyiza nk’iki kiguma mu karere kamwe cyangwa igihugu kimwe gusa. Uko abantu benshi barushaho gukorana no guhuriza hamwe imbaraga, ni ko havuka isoko rinini rituma ibyo mukora byose birushaho kugira agaciro.”
Imikino ya kamarampaka Basketball Africa League iri kubera muri BK Arena izasozwa ku wa 31 Gicurasi. U Rwanda ruhagarariwe na RSSB Tigers BBC, ikaba ari irushanwa ribaye ku nshuro ya gatandatu.

