Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier yasabye ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro bikorwa hifashishijwe uburyo bwuzuye kandi buhuje inzego zitandukanye, agaragaza ko amakimbirane yo muri iki gihe agenda arushaho gukomera no kuba urusobe kubera ubwiyongere bw’imitwe yitwaje intwaro, abacanshuro, amakuru y’ibinyoma ndetse n’imvugo z’urwango bikwirakwizwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi, mu Nama ya Kabiri y’Abaminisitiri yiga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bikoresha Igifaransa ku Isi, yabereye i Rabat muri Morocco.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihe bikorerwa mu bihe by’umutekano bigoye, birangwa n’intambara zidasanzwe ndetse n’ibibazo bihinduka vuba, bikabangamira kurinda abasivile no gutuma ubutumwa bwo kubungabunga amahoro butakarizwa icyizere.
Yashimangiye ko kubungabunga amahoro bidakwiye gufatwa nk’intego ubwayo, ahubwo ko bikwiye kuba kimwe mu bice bigize ingamba za politiki zigamije gukemura intandaro y’amakimbirane. Uwo muyobozi yavuze ko ibisubizo by’amakimbirane bikwiye gushingira ku nkingi eshatu zuzuzanya ari zo kuyakumira mbere y’uko aba, kubungabunga amahoro no kongera kuyubaka nyuma y’amakimbirane.
Muri uwo murongo, yasabye ko Afurika ishyiraho uburyo bwo gukumira amakimbirane bukongererwa imbaraga, cyane cyane binyuze mu gushimangira uburyo bwo gutanga amakuru hakiri kare ndetse no kongerera ubushobozi Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe k’Inararibonye, kugira ngo gafashe gutahura no gukemura ibibazo mbere y’uko bifata indi ntera.
Nduhungirehe yanaburiye ku ngaruka z’imvugo z’urwango no gukwirakwiza amakuru agamije kuyobya abantu, avuga ko kenshi ibyo bibanziriza ubwicanyi bwibasira imbaga ndetse na Jenoside. Yavuze ko ibikorwa byo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma bigabanya ubushobozi bwo kurinda abasivile kandi bikica icyizere abantu bagirira ubutumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.
Minisitiri kandi yagaragaje uruhare rwiyongera rw’ikoranabuhanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihe, avuga ko udushya nk’ubwenge buhangano bushobora gufasha kongera imikorere myiza no gukorera mu mucyo kw’ubu butumwa. Icyakora, yashimangiye ko ikoreshwa ry’iri koranabuhanga rigomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi mu ntambara ndetse n’amahame yo kubazwa inshingano.
Nduhungirehe yongeye gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza uruhare rwarwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, agaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu gikoresha Igifaransa gitanga abasirikare benshi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.
Yanashimiye uruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa mu kongerera ubushobozi bw’ururimi ingabo zijya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no guteza imbere imikoranire myiza mu bikorwa bikorerwa mu bihugu bikoresha Igifaransa.
Inama yabereye i Rabat muri Morocco yari iya kabiri y’Abaminisitiri yibanze ku bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bikoresha Igifaransa, ikaba ije nyuma y’iya mbere yabereye i Paris mu 2016.