Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri ikibazo gikomeye gisaba gukumirwa hakiri kare, ayigereranya n’urwiri rukomeza kwangiza umurima mu gihe rutarandurwanywe n’imizi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026, mu butumwa yahaye abitabiriye Inama nyunguranabitekerezo y’abagize Umuryango Unity Club Intwararumuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateraniye i Kigali mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.
Madamu Jeannette Kagame, yibukije abari mu nshingano z’ubuyobozi ndetse n’abagize uruhare mu rugendo rwo kubaka igihugu ati: “Kimwe mu byo dukwiye kwitaho cyane, ni ugukomeza gushakisha icyakomeza ubumwe bw’Abanyarwanda dushinzwe, kandi tukabikorana ubushishozi.
Iyo twitegereje imvugo z’urwango zigenda zongera kumvikana, hirya no hino ku Isi no mu karere kacu, umuntu yibaza niba koko amateka hari icyo yatwigishije. Twe Abanyarwanda, ibi ntitwabirebera kure, ngo tubifate nk’ibitagira aho bihuriye natwe. Tuzi neza aho urwango rushobora kugeza igihugu.”
Yakomeje agaragaragaza ko ingengabitekerezo ari mbi kandi ari iyo kwamaganwa aho iva ikagera. Ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside imeze nk’urwiri mu murima. Iyo utaruranduranye n’imizi rurongera rukamera rugakomeza kwangiza. Ingengabitekerezo na yo ni uko.
Yavuze ko hari amagambo, inyandiko, n’ibitekerezo bikomeje gukwirakwizwa bigamije kugoreka amateka, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa gutesha agaciro urugamba rwo kuyihagarika.
Ati: “Nk’abakuru babaye muri aya mateka rero dufite inshingano ebyiri zikomeye. Icya mbere ni ugukomeza kuvuga ukuri no kukwigisha. Aya mateka ntabwo ari ay’abarokotse Jenoside cyangwa abayabayemo gusa; ni amateka y’Igihugu cyacu.
Icya kabiri ni ugukomeza kubaka urufatiro rukomeye, ruzatuma n’ibisekuru bizaza bizasanga u Rwanda rwunze ubumwe, rufite amahoro, ruyobowe neza kandi rufite agaciro ku Isi.”
Jeannette Kagamae yavuze ko amateka yerekana ko amacakubiri atangirira mu miyoborere mibi no mu nyigisho z’urwango ariko ko Abanyarwanda babonye itandukaniro igihe ubuyobozi bushyize imbere ubumwe no gukorera umuturage.
Yashimangiye ko imikorere myiza inoze no kuba inyangamugayo, ari rwo rukingo rwo gukumira no kurwanya itonesha rishingiye ku moko n’ibindi byose byazana amacakubiri.
Ati: “U Rwanda rw’Abanyarwanda bose ntabwo rwaje ruturutse ahandi, kurwubaka na byo ntabwo byakozwe n’abandi. Twararwubatse. Turanakomeje. Nk’abayobozi, dukwiye guhora twibaza tuti: ese turi gukora ibihagije mu kurwanya ibishaka gusenya ibyo twubatse? Ese turatanga urugero rutuma urubyiruko rukomeza kubona aho rwubakira ejo hazaza?”
Yahamije ko mu nshingano umuyobozi wese akwiye kuba afite harimo kwitekerereza ubwe ariko no gutekerereza abo afite mu nshingano. Ati: “ Dufite ubuyobozi bwiza bwubatse inzego ziturengera, ndetse bwongera kubanisha Abanyarwanda. Natwe nk’Intwararumuri tuzaruhuka ari uko buri wese ku giti cye abashije kugera ku byo abahanga bise metacognition.
Aho bavuga ko gukura kwiza ugakora neza, ari ukugena umwanya wo kwisuzuma, kongera kureba ibikorwa n’imikorere yawe, ukareba ahakeneye kunozwa, ukahanoza.
Metacognition ni ubushobozi bwo kubasha gusuzuma ibitekerezo byawe no gushungura ukamenya ibyo wiga n’icyo ubikoresha.”
Yavuze ko nka Unity Club ntacyo yaba yifasha mu gihe yaba ikomeza kugira ibiganiro nk’ibi buri mwaka, ariko ntibigaragare mu bikorwa byayo, cyane cyane bigamije kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Iyo witegereje abarwanya Ubuyobozi bw’igihugu cyacu, urugero ntuzumva bavuga isiganwa ry’amagare, inama zikomeye twakiriye cyangwa ngo wumve ahubatswe ibitaro bishya, inganda twubatse, ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa byiza by’iterambere kandi byivugira. Uzumva gusa baraheze kuri baringa z’amoko.
Nk’Abanyamuryango tuzi neza intambara twarwanye n’imbaraga byadutwaye, kugira ngo buri wese yiyumve nk’Umunyarwanda. Tubuzwa n’iki koko kurwanya abo bahisemo gukomeza kwinangira?
Kuganirira mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko bifite impamvu ikomeye
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko “iyo umuntu asuye urwibutso rw’amateka yo guhagarika Jenoside, tukareba n’ibiganiro byaduteranyirije hano uyu munsi, umuntu yumva afite byinshi yibaza mu mutima.”
Yunzemo ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntibisigana no kuzirikana urugamba rwo kuyihagarika. Abacu twabuze, n’ingabo zacu zitanze, batuye imitima yacu iteka! Abagiye bose dufitanye igihango gikomeye, cyo gukomera kuri uru Rwanda, batabonye.
Unity Club ni umuryango twahuriyemo tukirwana no kongera kubaka igihugu cyacu, komora abantu no gushakisha uko baramuka, bagashira impumu y’inabi bari bamaze kubamo. Hari ubwo ubwenge bw’umuntu butabasha kubihuza neza ukibaza uti ziriya mbaraga zavaga he?”
Yavuze ko uyu mwaka umuryango Unity Club Intwararumuri wizihiza imyaka 30 umaze ushinzwe. Hari benshi mu ntwararumuri binjiye mu nshingano z’ubuyobozi igihugu kikiri mu bihe bitoroshye byo guhangana n’ibikomere bitandukanye Jenoside yakorewe Abatutsi yagisigiye.
Ati: “Buri wese afite urugendo rwe rwihariye rw’uko yanyuze muri ayo mateka haba mbere ya Jenoside, muri Jenoside, mu rugamba rwo kuyihagarika ndetse n’amateka yo kubohora igihugu. Ariko twese hamwe duhurira ku rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda. Uru rugendo n’ibi biganiro bisubiza umuntu gutekereza cyane, ukumva ukora bike ukurikije ibyo ufite.”
Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko guteranira muri iyi nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko bifite igisobanuro gikomeye. Ati: “Mu myaka 32 ishize hari mu harashwe ibisasu bikomeye, byari bigamije kuyisenya, ariko cyane cyane byari bigamije kurimbura abari bayirimo.
Aha hantu habitse amateka y’icuraburindi, ariko hanabitse amateka y’icyizere cyo kongera kubaho. Hatwibutsa uko u Rwanda rwageze ahabi cyane, ariko hakanatwibutsa ko rwagize abatabazi barurwaniye, bakarurinda kuzima, bakarwubaka bundi bushya.”
Yavuze ko ukurikije igihe Jenoside yateguwe, ubukana n’ubugome ndengakamere yakoranywe, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye birebera, umuntu yibaza iyo Inkotanyi zidafata umwanzuro ukomeye wo kuyihagarika, no kubohora igihugu, uko byari kugenda.
Ati: “Ibi rero ni ibigaragaza ko n’ubu ari twebwe tugomba kwirwanirira, cyane cyane muri iyi si ihindagurika buri munsi! Nta kindi twabona duha Inkotanyi zemeye guhangana n’ibyo byose, kandi zikabitsinda uretse guhora tuzishimira. Byasaga n’ibidashoboka mu maso ya benshi, ko u Rwanda rwongera kubaho, kubera uko rwari rwarasenyutse mu mpande zose. Mwarakoze Nkotanyi.”














