U Rwanda ruza imbere muri OIF mu gutanga ingabo mu butumwa bw’amahoro 
umutekano

U Rwanda ruza imbere muri OIF mu gutanga ingabo mu butumwa bw’amahoro 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 21, 2026

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko itazatezuka gutanga umusanzu wayo mu Butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza ko kugeza ubu u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere mu Muryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Muri rusange u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu 117 byohereza ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro buri mwaka, rukurikiye igihugu cya Nepal. 

Imibare itangawa ku rubuga rw’Ubutumwa bw’Amahoro bwa Loni igaragaza ko kugeza muri Mata 2026 ubutumwa bw’amahoro  bwari bufite ingabo, polisi n’abasivili 53,213 barimo abasirikare n’abapolisi 46,310, abasivili 6,752 ndetse n’abo mu nzego z’ubutabera no kugorora 151. 

Mu bihugu 117 bitangamo umusanzu, Nepal ni yo iza imbere yohereje 6,029, ikurikiwe n’u Rwanda rwohereje 5,880, Bangladesh ifite 5,568, u Buhinde bufite 5,165 na Pakistan yohereje 2,662. 

Ubwo yitabiraga Inama ya kabiri yo ku rwego rw’Abaminisitiri yiga ku Butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) i Rabat muri Morocco, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier yashimangiye ukwiyemeza k’u Rwanda mu gukomeza gusigasira amahoro, ari na ho yahereye yemeza ko u Rwanda ruza imbere mu gutanga umusanzu ufatika mu butumwa bw’amahoro bw’Umuruango w’Abibibumbye. 

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yasabye ibihugu biri muri OIF gushyiraho uburyo buhujwe bwo guhangana burundu n’uruhererekane rw’intambara n’amakimbirane hibandwa cyane ku nkingi zirimo gukumira amakimbirane, gusigasira no kubumbatira amahoro n’umutekano. 

Yasabye by’umwihariko ko ibihugu bya Afurika bikwiye kongerera imbaraga ingamba nyafurika zashyiriweho gukumira amakimbirane, nko gutanga impuruza ku hari kuba ibibazo mu maguru mashya, no gushyigikira itsinda ry’inararibonye (Groupe des Sages) ritanga inama ku bibazo by’umutekano muke. 

Yavuze kandi ko ikoranabuhanga rigezweho ari igikoresho cy’ingirakamaro mu kubungabunga amahoro, rikaba ryafasha mu kurushaho kunoza ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano. 

Minisitiri Amb. Nduhungirehe kandi yagaragaje uburyo ibibazo by’umutekano bigenda bifata indi sura aho usanga imitwe yitwaje intwaro irushaho kwiyongera, amakimbirane ajyanye n’ibikorwa by’iterabwoba, gukoresha abacanshuro, gukwirakwiza ibihuha n’imvugo z’urwango bitizwa umurindi n’ikoranabuhanga rigezweho, by’umwihariko imbuga nkoranyambaga. 

Yibukije ko imvugao z’urwango zibanziriza kenshi ubwicanyi ndengakamere cyangwa Jenoside, cyane ko gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma bitabuza amahoro bamwe mu baturage ahubwo binatesha agaciro icyizere cy’ubutumwa bw’amahoro. 

Yavuze kandi ko kubungabunga amahoro ubwabyo bidahagije, ahubwo bikwiye kuba byinjijwe muri Politiki y’igihugu yumvikana igamije gukemura impamvu shingiro z’amakimbirane. 

Minisitiri Amb. Nduhungirehe kandi yashimiye Umuryango OIF udahwema kongerera ubushobozi ingabo zoherezwa mu butumwa bw’amahoro mu birebana n’ururimi no kurushaho kunoza imirimo y’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bihuriye muri uyu Muryango.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA