U Rwanda rwagiranye amasezerano n’ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga agamije gushaka inkunga, kongera ubufatanye no kwihutisha ishoramari mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ibyo byagezweho mu Nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’Ibihe (COP31), yatangiye ku wa 09 Ugushyingo ikaba yasojwe ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026.
Mu bufatanye u Rwanda rwagiranye n’ibindi bihugu harimo ubw’u Butaliyani, Ikigo cy’Iterambere Rishingiye ku Ishoramari mu Bikorwa Remezo muri Aziya (AIIB), Umuryango w’Abibumbye, Guyana, Colombia na Singapore.
Ubufatanye n’u Butaliyani
Mu gihe cya COP31, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutekano w’Ingufu mu Butaliyani.
Ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, guhangana n’ingaruka zabyo no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’u Rwanda zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere (NDCs).
Faustin Munyazikwiye, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), yabwiye ikinyamakuru The New Times ko ubwo bufatanye buzatuma u Rwanda rwunguka ubumenyi mu bya tekiniki n’ikoranabuhanga, ubushobozi mu nzego no kubona inkunga y’imari.
Yavuze ko buzibanda kandi ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gusana ubutaka bwangiritse no guhangana n’amapfa.
U Rwanda ruzungukira kandi ku bumenyi n’ubunararibonye bw’u Butaliyani mu gucunga umutungo kamere, kurengera amashyamba no guteza imbere ubuhinzi burambye.
Ubufatanye na AIIB n’Umuryango w’Abibumbye
Ikigo cy’Iterambere Rishingiye ku Ishoramari mu Bikorwa Remezo muri Aziya (AIIB) n’Ikigega Rusange cy’Umuryango w’Abibumbye Gishyigikira Intego z’Iterambere Rirambye (UN Joint SDG Fund) byagaragaje ubushake bwo gufatanya n’u Rwanda, binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono tariki ya 10 Ugushyingo 2026.
Ubu bufatanye bugamije gufasha u Rwanda guhindura gahunda zarwo zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe imishinga ifatika ishobora gushorwamo imari.
AIIB izatanga ubumenyi n’ubushobozi mu gutera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo, mu gihe UN Joint SDG Fund izafasha guhuza inzego zizayishyira mu bikorwa no gushaka andi mahirwe y’ishoramari.
Biteganyijwe ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda gutegura imishinga ikurura abashoramari kandi igashyigikira gahunda z’Igihugu z’iterambere rirambye.
Ubufatanye na Guyana
U Rwanda na Guyana byaganiriye ku kongera ubufatanye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri w’Ibidukikije w’u Rwanda, Dr. Bernadette Arakwiye yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Umutungo Kamere wa Guyana, Vickram Bharrat.
Dr. Arakwiye yashimye Guyana kuba izakira Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Isi ryita ku Rusobe rw’Ibinyabuzima (Global Biodiversity Alliance Conference), anagaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza ubufatanye mu kurengera ibidukikije.
Ibiganiro na Colombia
Minisitiri Dr. Arakwiye kandi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere Rirambye wa Colombia, Fabio Arjona, bigamije kurebera hamwe amahirwe y’ubufatanye mu kurengera ibidukikije.
Yahuye kandi na Tim Christophersen, Visi Perezida wa Salesforce ushinzwe ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, Margaret Kim uyobora Gold Standard na Dr Suzanne Chomba, Umuyobozi w’Agateganyo wa World Resources Institute (WRI) muri Afurika.
Ibiganiro byibanze ku gusangira ubunararibonye no gushaka uburyo bwo gufatanya mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda na Singapore ku isoko rya karubone
U Rwanda na Singapore byaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo ya gatandatu y’Amasezerano ya Paris ku mihindagurikire y’ibihe, ishingirwaho mu bufatanye bw’ibihugu mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Minisitiri Dr. Bernadette Arakwiye yagiranye ibiganiro na Grace Fu, Minisitiri wa Singapore ushinzwe Iterambere Rirambye n’Ibidukikije, banarebera hamwe intambwe imaze guterwa mu masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byagiranye mu 2025.
Singapore imaze kwemeza umushinga wayo wa mbere wo gutanga ibyemezo by’uko hagabanyijwe imyuka ihumanya ikirere (carbon credits), mu bufatanye ifitanye n’ibindi bihugu.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere mu bufatanye bwa Singapore n’ibindi bihugu cyemeje umushinga wo kwagura isoko rya karubone.
Ibyo byemezo bishobora gukoreshwa mu kugabanya ingano y’imyuka ihumanya ikirere ibihugu n’ibigo bisohora, binyuze mu isoko mpuzamahanga ryabigenewe.
Ubu bufatanye butegerejweho gufasha ibihugu byombi gukoresha amasoko y’imyuka ihumanya ikirere mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere no gukurura ishoramari mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.