Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho agiye guhagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu nama mpuzamahanga ya gatanu yiga ku buzima rusange muri Afurika (CPHIA 2026).
Iyi nama y’iminsi itanu, izatangira ku wa Mbere tariki ya 23 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026, ihurize hamwe abanyapolitiki, abafata ibyemezo, abashakashatsi, abahanga mu guhanga udushya, imiryango itari iya Leta n’urubyiruko, kugira ngo baganire ku ngamba zo kubaka urwego rw’ubuzima muri Afurika rukomeye kandi rushobora guhangana n’ibibazo bitandukanye.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) na Guverinoma ya Ethiopia, igamije no kurebera hamwe uko Afurika yagabanya gushingira ku nkunga z’amahanga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Ni inama Izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umutekano n’ubwisanzure bwa Afurika mu rwego rw’ubuzima: kuva ku kwishingikiriza ku bandi no gucungira ku mahirwe kugera ku kwigira no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.”
Iyi nama ni urubuga rwo guhuza imbaraga z’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyiraho icyerekezo cyafasha Afurika kugira ubuzima bw’abaturage burinzwe no kugira ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo no kwishakamo ibisubizo mu rwego rw’ubuzima.