Muri gahunda yo gukomeza gusubiza mu buzima busanzwe abana bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare (RDRC) kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026 yahuje abana barangije gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe n’imiryango yabo mu muhango wabereye ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro kiri i Mutobo, mu Karere ka Musanze.
Iki gikorwa gikurikiye ibiganiro hagati y’abana n’imiryango yabo byabaye ku wa 27 Nyakanga, hagamijwe kureba niba impande zombi ziteguye kongera kubana mu muryango.
Ni icyiciro cya gahunda ya RDRC yo kuvura ibikomere by’ubuzima bwo mu mutwe, gutanga inyigisho mboneragihugu, gushakisha imiryango no gufasha abana kongera kwisanga mu buzima busanzwe. Muri iyi gahunda, abana 24 bari barangije amahugurwa, aho abenshi muri bo bashoboye kongera guhuzwa n’imiryango yabo nyuma y’igikorwa cyo kuyishakisha.
Chairperson wa RDRC, Valerie Nyirahabineza, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, igikorwa cyo gushakisha imiryango y’abana bamwe kigikomeje ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC).
“Ku bana twashakishirije imiryango yabo, ku bana 24 abagera kuri 20 babonye imiryango yabo, bane ni bo babuze imiryango. Igikorwa cyo gushakisha imiryango yabo tugifashwa na ICRC. Aba bana bashyizwe mu mitwe yitwaje intwaro ku ngufu harimo kujya ku rugamba, gucukura amabuye y’agaciro, kwiba, gutwika amakara kandi bakigishwa ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda. Twishimiye ko basubiye mu miryango.”
Abana bahujwe n’imiryango yabo bavuga ko ubuzima basanze mu Rwanda butandukanye cyane n’ibyo bari barigishijwe bakiri mu mitwe yitwaje intwaro. Asifiwe Rebecca, umwe mu bana bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, yavuze ko yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo maze aza kwinjizwa muri Wazalendo, aho yigishwaga urwango n’ibinyoma ku Rwanda.
Yagize ati: “Navukiye muri Congo nuko ninjira muri Wazalendo. Batwigishaga ko iyo ugiye mu Rwanda bakwica, kandi bakatubwira ko umwanzi wacu ari Umututsi. Batwigishaga ko Umututsi ari umugome. Tugeze mu Rwanda twasanze bitandukanye n’ibyo batwigishaga. Kuba baduhuje n’ababyeyi bacu ni ibintu bishimishije. Ubu nanjye ndashimira ubuyobozi, ngiye kwiga kudoda nziteze imbere.”
Ku ruhande rw’imiryango, ababyeyi bavuga ko kongera kubona abana babo ari amahirwe bari bamaze igihe kinini bategereje.
Mukeshimana Florence, umwe mu babyeyi bongeye guhuzwa n’umwana we, yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bwa RDRC kuba baduhuje n’abana bacu. Twari duhangayitse umunsi ku munsi twibaza uburyo abana bacu babayeho mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo. Tukaba twishimiye guhura na bo ari bazima. Nta cyiza nko kubona umwana wahoze mu mashyamba agaruka mu muryango amahoro.”
RDRC ivuga ko ibiganiro byo guhuza abana n’imiryango yabo bibanziriza uyu muhango ari ingenzi kuko bifasha kubaka icyizere, gusubiza hamwe umuryango no gutegura impande zombi kugira ngo umwana agaruke mu buzima busanzwe mu mutekano n’icyizere.
Uyu muhango kandi ugaragaza ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo kurengera abana, kububakira ejo hazaza no kubafasha kongera kuba abanyamuryango buzuye b’imiryango n’abaturage.