Kigali: Inganda 60 ziri ahegenewe imiturire zigiye kwimurwa
Imibereho

Kigali: Inganda 60 ziri ahegenewe imiturire zigiye kwimurwa

ZIGAMA THEONESTE

September 21, 2026

Umujyi wa Kigali watangaje ko umaze kubaruraa inganda 60 zikorera mu bice byagenewe imiturire, aho ubuyobozi bwemeza ko zigomba kwimurirwa mu byanya byagenewe inganda hakurikijwe Igishushanyo Mbonera cy’Umujyi.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claude, yavuze ko mu minsi ya vuba inganda 31 zigomba guhagarika ibikorwa kugira ngo zitangire kwimurwa, mu gihe eshanu muri zo zamaze kwimuka.

Yagize ati: “Hari inganda zigera kuri 31 twemeranyije ko muri iyi minsi zigomba kuba zarahagaritse ibikorwa kugira ngo zitangire zimuke, muri zo 5 zamaze kwimuka.”

Ntirenganya yavuze ko n’izindi nganda zizakomeza kwimurwa hashingiwe ku bisabwa, kugira ngo ubutaka zikoreraho bukoreshwe mu bikorwa bwagenewe.

Yasobanuye ko kwimura izi nganda bifitiye akamaro abaturage n’ubuyobozi, cyane cyane mu gihe habaye ibibazo birimo inkongi y’umuriro.

Ati: “Bituma iyo inkongi ifashe uruganda, iyo bagiye ahagenewe inganda uburyo bwo kuza kuzimya vuba buba bwarashyizweho bwo kuzimya inkongi byihuse nta birangirika byinshi kandi inkongi yaba nini ikaba itagira ingaruka ku baturage.”

Abaturage bafite impungenge ku nganda ziri hafi y’ingo

Mu Karere ka Kicukiro ni hamwe mu hakunze kugaragara inganda zikorera mu bice bitagenewe ibikorwa by’inganda.

Umuturage witwa Ndatimana Patrick utuye muri Kicukiro yavuze ko izo nganda zikwiye kwimurwa zikajyanwa mu byanya zagenewe.

Ati: “Zikwiye kwimurwa rwose zikajya mu byanya byagenewe inganda. Tugira impungenge z’urusaku, umuturage akaba atabona isuku aho atuye ntabwo iba ihagije kubera izo nganda.”

Yavuze ko hari ibikoresho n’ibisigazwa by’ibikorwa by’inganda bishobora kugira ingaruka ku baturage, ndetse n’imyuka ihumanya ikirere ikaba ishobora kubangamira ubuzima bwabo.

Ndisanze Fred na we yavuze ko imyuka iva muri izi nganda ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Ati: “Iyo myotsi ni bo igiraho ingaruka bwa mbere ariko iyo igeze aho byangiza ibihaha ni bwo amenya ko wamwishe.”

Yavuze ko gahunda yo kuvana inganda mu bice bituwe n’abaturage ari ingenzi, cyane cyane ku nganda nini zisohora imyotsi.

Ati: “Politiki ya Leta yo kuvana inganda mu baturage ni nziza cyane ahubwo sinibaza impamvu inganda nini kandi zisohora imyotsi kandi ziri mu ngo z’abaturage zitimurwa.”

Uwitwa Manishimwe Gustave yavuze ko mu nganda baturiye hakunze gusohoka amazi yanduye, ku buryo na yo ashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwimura inganda ikomeje gukorwa aho muri Kicukiro, hari ahahoze inganda hazwi nka Rwandex, kuri ubu hamaze guhangwa igishanga gifasha mu kubungabunga ibidukikije by’umwihariko urusobe rw’ibinyabuzima bihabarizwa.

Icyanya cy’inganda mu Mujyi wa Kigali kuri ubu kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo aho inganda hafi ya zose ari ho zibarizwa, ni yo mpamvu abaturage bakunze kugaragaza ko bikwiye ko n’izisigaye ahagewe imiturire zakwimurwa kugira ngo zidakomeza kubangamira ubuzima bw’abaturage.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA