Ntidushikanya ko Mushikiwabo ashoboye kuyobora OIF – Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva
Politiki

Ntidushikanya ko Mushikiwabo ashoboye kuyobora OIF – Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva

ZIGAMA THEONESTE

September 22, 2026

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rwemera ko Louise Mushikiwabo afite ubunararibonye, ubumenyi n’ubushobozi bikenewe kugira ngo akomeze kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Yabivugiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026, mu musangiro w’abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Loni,ubwo yashimangiraga ko u Rwanda rushyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ushaka kuyobora OIF muri manda ya gatatu

Yavuze ko u Rwanda rwatanze kandidatire ye bwa mbere mu myaka umunani ishize rufite icyizere cy’uko afite ubushobozi bwo guteza imbere uwo Muryango.

Yavuze ko nyuma y’imyaka umunani ayoboye OIF, ibikorwa bya Mushikiwabo bigaragaza ko yari afite ubunararibonye, icyerekezo n’ubushobozi bwo kuyobora bikenewe kugira ngo uwo Muryango utere imbere.

Ati: “Twemera tudashidikanya ko Louise Mushikiwabo afite ubunararibonye, ubumenyi buhagije ku mikorere y’Umuryango ndetse n’imbaraga zikenewe kugira ngo akomeze guteza imbere Francophonie mu nyungu z’abanyamuryango bayo bose.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko ku buyobozi bwa Mushikiwabo, OIF yagize amuvugurura mu miyoborere, imikorere n’imari by’Umuryango bitera imbere.

Yagaragaje ko ibikorwa bye byibanze cyane ku nzego OIF ishobora gufashamo abanyamuryango mu buryo bufatika, zirimo urubyiruko, guteza imbere ubushobozi n’ubwigenge bw’abagore, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu n’umuco.

Dr Nsengiyumva kandi yavuze ko Mushikiwabo yagize uruhare mu gukomeza urwego rwa politiki rwa Francophonie no kongera ubushobozi bwayo bwo kuba urubuga rw’ibiganiro, ubufatanye n’ubwumvikane mu gihe Isi igenda irushaho kugira ukutimvikana mu buryo butandukanye.

Yagize ati: “Ni yo mpamvu uyu munsi tubasaba gushyigikira kandidatire ye, kandi turizera ko tuzabasha kubabonana natwe mu Nama ya Francophonie itaha izabera muri Cambodia mu Gushyingo.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda, irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafashe icyemezo cyo gutanga kandidatire ya Louise Mushikiwabo kugira ngo ayobore OIF muri manda ya gatatu.

Yasobanuye ko u Rwanda rwifuza ko ibyagezweho mu myaka umunani ishize bikomeza kandi bigatezwa imbere, hagamijwe kugira OIF igirira akamaro abanyamuryango bayo bose, ikita ku byihutirwa bakeneye kandi ishobora kugendana n’ibigezweho.

Ati: “Twese tugomba gushyira hamwe kugira ngo tugire Umuryango ufitiye akamaro abanyamuryango bose, wumva kandi ugashyira imbere ibyo bakeneye, ndetse ushobora guhinduka ukandana n’ibihe turimo. Ni yo mpamvu ibyagezweho mu myaka umunani ishize bigomba gukomeza gusigasirwa.”

Yavuze ko insanganyamatsiko y’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye igaruka ku kubaka Umuryango w’Abibumbye ukorera mu nyungu z’abantu bose, na yo ikwiye kuyobora ibikorwa bya Francophonie.

Dr Nsengiyumva yashimiye Madamu Louise Mushikiwabo ku by’indashyikirwa amaze gukora kugeza ubu, amwifuriza amahirwe masa mu rugendo rwo gukomeza kuyobora OIF.

Ati: “Louise turagushimira umurimo wakoze kugeza ubu. Turakwifuriza amahirwe menshi no gutsinda mu byo uzakomeza mu gihe kiri imbere.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yashimangiye ko Mushikiwabo ari umuyobozi ubereye gukomeza kuyobora OIF
U Rwanda rwizeye Mushikiwabo azakomeza guteza imbere OIF

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA