Imvura idasanzwe yaguye ku mugoroba wo ku wa Mbere yasenye inzu zigera kuri 30 mu Mirenge ya Nyagatare na Rukomo yo mu Karere ka Nyagatare, isenya n’icyumba cy’ishuri cyo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Cyonyo.
Abaturage b’ahabereye ibi biza bavuganye na Imvaho Nshya, bagaragaje uburyo batunguwe n’ubukana iyi mvura yazanye bagasaba ko abasenyewe bafashwa gusanirwa by’umwihariko abadafite amikoro.
Kakugundu Straton yagize ati: “Iyi mvura yaje itunguranye ubona ko yari nke ariko izana umuyaga ukomeye aho twagiye kubona tubona ibisenge biri kuguruka. Abafite inzu zasenyutse n’izangiritse byabatunguye ku buryo ntawufite ubushobozi bwo guhita yisanira inzu cynagwa ngo ayubake. Dusaba ko twafashwa gusanirwa, abantu bakongera kubona aho baba.”
Mukeshimana Amina we avuga ko batabawe n’abaturanyi bakabacumbikira ariko ko hari bimwe mu bikoresho byangiritse aho hari abakeneye ubufasha bwihutirwa.
Ati: “Imvura yangije ibikoresho byari mu nzu birimo ibiryamirwa ndetse n’ibiribwa. Urumva nubwo twagiye ducumbikirwa ariko gufata umuryango ukawujyana mu wundi hari byinshi biba bisabwa, ari yo mpamvu dusaba ko ubuyobozi bwadufasha mu kubona iby’ibanze bidufasha gukomeza ubuzima mu gihe dutegereje ko twanafashwa gusanirwa cyangwa kubaka.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Imibereho Myiza, Murekatete Juliet yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma y’ibi biza ubuyobozi bwasuye abaturage bafashwa kubona aho bakinga umusaya ndetse hakaba hashyizweho itsinda riri gukurikirana ibyangiritse kugirango bafashwe.
Ati: “Ni byo twagushije imvura yasenyeye abaturage mu Karere kacu, aho twahise dushyiraho itsinda rihuriweho n’abakozi b’Akarere Ndetse n’Umurenge, ryahise risura abaturage babafasha kubona aho bacumbikirwa hifashishijwe abaturanyi. Muri iki gitondo iri tsinda ryasubiyeyo ahari kubarurwa ibyangiritse byose kugira ngo harebwe iby’ihutirwa bifashwa abaturage cyane ababa bakeneye nk’amabati n’ibindi byihutirwa byatuma abaturage basubira vuba mu buzima busanzwe kugira ngo banakomeze nta nkomyi ibikorwa byabo by’ubuhinzi ubu batangiye igihembwe cya mbere cy’ihinga.”
Abaturage bongeye gusabwa kwitwarararika mu kwirinda Ibiza, bakurikiza inama bagirwa zirimo kuzirika ibisenge bakabikomeza.


