U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano mu bya dipolomasi
Politiki

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano mu bya dipolomasi

SHEMA IVAN

September 22, 2026

Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi byasubukuye umubano mu bya dipolomasi nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi ndetse byemeranya kongera gufungura ambasade ku mpande zombi mu gihe cya vuba.

Ni umwanzuro ukubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’impande zombi, kuri uyu wa 22 Nzeri 2026 hagati na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prévot.

Ibihugu byombi byatangaje ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya kabiri y’Amasezerano y’i Vienne agenga umubano hashingiwe kuri dipolomasi.

Riti: “Mu gihe cya vuba, Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’iy’u Bubiligi mu Rwanda zizongera gufungurwa. Ku ikubitiro, buri Ambasade izayoborwa by’agateganyo na Chargé d’Affaires, afatanyije n’umudipolomate cyangwa consul ndetse n’itsinda rito ry’abakozi ba tekiniki.”

Muri Werurwe 2025, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo na bwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Icyo gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagaragaje ko u Bubiligi bwakomeje kubangamira u Rwanda mbere no mu gihe cy’amakimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagaragaje ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane yo mu karere, bukwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije guhungabanya Akarere.

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano ushingiye kuri Dipolomasi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA