Nyuma y’imyaka irindwi umuraperi w’Umunya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Nipsey Hussle yishwe arashwe, abana be babiri batangiye guhabwa umugabane wabo w’umutungo usaga miliyoni 11 z’Amadolari ya Amerika, warimo amafaranga, imigabane mu bucuruzi ndetse n’ibindi bikorwa yari yarashoyemo.
Nk’uko TMZ yabitangaje ku wa 7 Nyakanga 2026, ishingiye ku nyandiko z’urukiko, Emani Asghedom w’imyaka 17 na Kross Asghedom w’imyaka 9 bahawe amafaranga n’indi mitungo igize umurage wa se.
Uyu mutungo wari ucunzwe na mukuru wa Nipsey Hussle uzwi nka Blacc Sam, nyuma y’uko imyaka myinshi habayeho amakimbirane hagati ye na Tanisha Foster, nyina wa Emani, ku birebana n’icungwa ry’uyu murage. Ayo makimbirane yaje gukemurwa mu mwaka ushize.
Lauren London, wari umukunzi wa Nipsey Hussle igihe yitabaga Imana akaba na nyina wa Kross, na we yashyize umukono ku nyandiko yemeza ko umugabane wagenewe umuhungu we wamaze gutangwa.
Nubwo urukiko rutatangaje amafaranga nyirizina bahawe, inyandiko zigaragaza ko buri mwana yahawe umugabane wa 50% w’ibyari bigenewe abana.
Mu bindi bigize umutungo wa Nipsey Hussle harimo imodoka yo mu bwoko bwa Chevrolet Suburban yo mu mwaka wa 2012, imigabane mu bucuruzi butandukanye burimo ikigo cy’imyambaro The Marathon Clothing, ndetse n’uburenganzira ku birango by’ubucuruzi (trademarks).
Nipsey Hussle, amazina ye nyakuri akaba yari Ermias Joseph Asghedom, yishwe arashwe ku wa 31 Werurwe 2019 ubwo yari hanze y’iduka rye ry’imyambaro i Los Angeles, afite imyaka 33.
Urupfu rwe rwababaje benshi, mu gihe yari amaze kumenyekana nk’umwe mu baraperi bakomeye wanashoye imari mu guteza imbere ubucuruzi n’abaturage b’iwabo.
Yanditswe na Niyirora Théogène