Abanyafurika 10 bakoze amateka atangaje bakandikwa muri Guinness World Record
Ibyamamare

Abanyafurika 10 bakoze amateka atangaje bakandikwa muri Guinness World Record

MICOMYIZA Fidele

June 17, 2026

Ubushobozi bw’ikiremwa muntu muri rusange bugira aho bugarukira, iyo ukoze ibikorwa by’umurengera, bigatangaza abantu ni bwo bavuga bati runaka arakomeye, ntasanzwe n’andi mazina atandukanye, ibi byahawe umurongo maze ukoze ibintu mu buryo butangaje agashyirwa mu gitabo cya Guinness World Record.

Uyu munsi Imvaho Nshya yegeranyije Abanyafurika 10 bakoze ibintu bitangaje kurusha abandi ku rwego bashyizwe kuri uru rubuga ruzwiho kwegeranya amakuru, rukayasuzuma ndetse rugatangaza ibikorwa by’umurengera bitigeze bikorwa n’undi uwo ari we wese.

Wayde van Niekerk akomoka muri Afurika Yepfo kuwa 14 Kanama 2016 yaciye agahigo ko kwiruka Metero 400 mu masegonda 43 n’ibice 3, agahigo kari gafitwe na Micheal Johnson wari ufite amasegonda 43 nibice 18, igitangaje ni uko yirukankiye munzira ya 8 izwiho kugora cyane abakina umukino wo gusiganwa ku maguru.

Kimani Ng’ang’a Maruge ukomoka muri Kenya, yaciye agahigo ko kuba ari we muntu wa mbere watangiye amashuri abanza akuze cyane kurusha abandi ku Isi, uyu yatangiye ishuri mu mwaka wa 2004 afite imyaka 84. Ntawundi muntu wari warigeze abikora na rimwe mu byanditswe byose mu mateka y’Isi, ibyahise binatangira ubukangurambaga bw’uburezi bw’ubuntu mu mashuri abanza.

Fela Kuti umunya Nigeriya yamamaye cyane mu muziki mu myaka ya 1970 kugera 1990, yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere washyize hanze alubumu 46 mu myaka 23. Si ibyo gusa kuko yahuzaga umuziki n’ubukangurambaga ndetse no kugerageza kuzana impinduka muri Sosiyete.

Wizkid umuhanzi w’umunya- Nigeriya, hagati mu mwaka wa 2016 na 2017, ibyatumye injyana ya Afrobeats imenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

Chinonso Eche ukomoka muri Nigeria, yanditswe muri iki gitabo kijyamo abakoze ibidasanzwe mu mwaka wa 2019 ubwo yateraga umupira umutwe inshuro 133 mu munota adakojejeho ikindi gice cy’umubiri (Jongle) iyo umuntu ari gukoresha amaguru, ibi biragoye kuko usibye kuba bisaba kudahusha binasaba kugira ijosi rikomeye.

Hilda Baci akomoka muri Nigeria, mu 2024 yatwaye agahigo kari gafitwe na Lata Tondon wari waramaze amasaha 87 n’iminota 45 ari guteka, ariko Hilda we akamara amasaha 93 n’iminota 11.

Sipho Mabona akomoka muri Nigeriya mu 2015 yakoze agashya ko gukora igishushanyo cy’inzovu mu rupapuro, nta handi hari harigeze kugaragara igishushanyo kingana gutyo cyo mu rupapuro, kuko cyanganaga n’inzu ndangamurage. Ni igisobanuro cyiza cy’ubugeni bwahuye n’ubuhanga mu bwubatsi ndetse n’urugero rwiza rwo kwihangana.

Eric Dusingizimana ukomoka mu Rwanda, muri 2014 yaciye agahigo ko kumara amasaha 51 akina Cricket kari gafitwe n’Umuhinde wari warakinnye amasaha 26. Uyu kandi yanazamuye ubukangurambaga bw’umukino wa Cricket mu Rwanda.

Melissa Akanigi Ishimwe ni Umunyarwandakazi, ku wa 8 Gicurasi 2025, yakoze agashya ko gukoresha umuvuduko uri hejuru agatsinda agapira gakoreshwa mu mukino wa Golf mu twobo 18 mu minota 52 n’amasegonda 11, ubusanzwe kugira ngo umuntu abe amaze gutsinda muri iyi myobo yose igize ikibuga cya Golf bitwara hagati yamasaha ane n’atanu ariko Akanigi we yayisoje atagejeje no ku isaha, ibi yabishobojwe no kuba bimworohera kwirukanka, no kumenya gutera umupira ukajya aho ashaka ko ujya, kwihangana, n’ibindi.

Halima Cissé ukomoka muri Nigeriya, yaciye agahigo ko kuba ari we mugore wa mbere wabyaye abana icyenda icyarimwe kandi bose bakabaho, ni agahigo kari gafitwe na Nadya Suleman wabyaye abana umunani mu 2009 bose bakabaho nyuma yo kuvuka.

No mu myaka ya mbere byagiye bibaho umuntu akabyara abana bangana gutyo ariko bikarangira bamwe babuze ubuzima, ibyatumye kuri Halima biba bitandukanye.

Guinness World Record yatangiye nka Kompani mu mwaka wa 1954 igitabo cya mbere kijya hanze mu 1955, kigizwe n’abantu 4 000 bakoze udushya, gitangira cyandikwaga n’abasore babiri Norris McWhirter ndetse Ross McWhirter b’impanga bari bagambiriye gukuraho ibyo abantu bibazaga muri icyo gihe ariko ntibabibonere ibisubizo.

Kugeza ubu Guiness ifite ibyiciro birenga ibihumbi 70, buri mwaka udushya turenga 3 000 twemezwa muri icyo gitabo, duturutse mu bihugu birenga 190.

Eric Dusingizimana yaciye agahigo ko kumara amasaha 51 akina Cricket kari gafitwe n’Umuhinde we wari warakinnye amasaha 26
Fela Kuti, yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere washyize hanze Alubumu 46 mu myaka 23
Halima Cissé yaciye agahigo ko kuba ari we mugore wa mbere wabyaye abana icyenda icyarimwe kandi bose bakabaho
Kimani Ng’ang’a Maruge, ni we wa mbere mu mateka watangiye ishuri akuze kurusha abandi, yari afite imyaka 84
Wizkid yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wagize uruhare mu ndirimbo yagize abayirebye barenga miliyari ku rubuga rwa Sportfy, mu ndirimbo One Dance ya Drake
Melissa Akanigi Ishimwe, yakoze agashya ko gukoresha umuvuduko uri hejuru atsinda agapira gakoreshwa mu mukino wa Golf mu twobo 18 mu minota 52 n’amasegonda 11
Sipho Mabona yakoze agashya ko gukora igishushanyo cy’inzovu mu rupapuro, nta handi hari harigeze kugaragara igishushanyo kingana gutyo cyo mu rupapuro
Wayde van Niekerk yirutse metero 400 mu maasegonda 43 n’ibice 3

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA