RDC yabonye igitego cya mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi
Amakuru

RDC yabonye igitego cya mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi

MICOMYIZA Fidele

June 17, 2026

Nyuma y’imyaka isaga 50 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ititabira Igikombe cy’Isi, Abanyekongo n’ababashyigikiye muri iyi mikino bashimishijwe na Yoane Wissa wabahesheje igitego cya mbere mu mateka y’iryo rushanwa.

Ni igitego cyo kwishyura Wissa yatsinze ku munota wa 49 w’igice cya mbere cy’umukino wahuje RDC na Portugal, kuri uyu wa 17 Kamena 2026 nyuma y’uko João Neves atsindiye Portugal igitego cya mbere ku munota wa 6.

Ni umukino wabereye ku kibuga cya NRG Stadium mu mujyi wa Houston, muri Leta ya Texas imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho warangiye ibihugu byombi binganyine 1-1.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherukaga mu gikombe cy’Isi mu mwaka wi 1974, icyo gihe yari icyitwa Zaire inaba igihugu cya mbere giherereye munsi y’ubutayu bwa Sahara cyari cyitabiriye iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi yose ku Isi mu mupira w’amaguru.

Ubwo RDC  yitabiraga iri rushanwa muri uyu mwaka yakinnye imikino Itatu yose iyitsindwa, icyo gihe itsinda ryabaga rigizwe n’ibihugu bind, buri gihugu kigakina imikino 3, mu mikino bakinnye, bahuye na Netherlands ibatsinda ibitego 2 ku busa, Sweden ibatsinda ibitego 9 ku busa naho Brazil ibatsinda 3 ku busa, gutsindwa iyi mikino yose byayibujije gukomeza mu kindi cyiciro.

Ibyo wamenya kuri Yoane Wissa watsindiye Congo igitego cya mbere

Wissa yavutse ku wa 3 Nzeri 1996 avukira mu gace ka Épinay-sous-Sénart mu Bufaransa, aho yatangiye gukina umupira w’amaguru, afite imyaka 10, mu ikipe y’abana ya Châteauroux academy.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo yinjiye mu ikipe nkuru ya LB Châteauroux mu Bufaransa.

Ababyeyi be ni abimukira bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntibigeze bakunda kugaragara mu itangazamakuru nubwo we avuga ko bamushyigikiye mu rugendo rwe rwa Ruhago.

Yakiniye Amakipe yo mu Bufaransa nka Châteauroux kuva 2015 kugera 2016, Angers SCO, kuva 2016 kugera 2018 nyuma yerekeje muri Laval atijwe mu 2017.

Uwo mukinnyi nyuma yaje gukina muri AC Ajaccio kuva 2017 kugera 2018, yerekeza muri FC Lorien kuva mu 2018 kugera mu mwaka wa 2021, ari bwo yahise yerekeza muri Brentford yo mu Bwongereza kuva 2021 kugera 2025, ari bwo yerekeje muri Newcastle United anakinira kugeza ubu.

Yatangiye gukinira Ikipe y’igihugu ya Congo muri 2020, ndetse amaze kuyitsindira ibitego 9 mu mikino ya gishuti ndetse niyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Imikino isigaye DR Congo isigaje mu itsinda iherereye harimo uwo izakina na Colombia ku wa 23 Kamena 2026 ku kibuga cya  Akron mu gace ka Guadalajara muri Mexico, ndetse na Uzbekistan bazakina ku wa 27 Kamena ku sitade ya Mercedes-Benz iherereye Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

João Neves yatsindiye Portugal igitego cya mbere ku munota wa 6
Yoane Wissa yatsindiye DRC igitego cya mbere mu mateka y’igikombe cy’Isi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA