Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kutagira amashanyarazi mu nzuri bituma bahura n’ibibazo birimo kubura urumuri nijoro, imbogamizi mu itumanaho no gukoresha ibikoresho byifashishwa mu bworozi, Akarere ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) bakaba bazageza amashanyarazi mu nzuri mu kwezi gutaha.
Ni nyuma yo gusobanukirwa neza uruhare amashanyarazi afite mu guteza imbere ubworozi, Akarere katangiye gufata ingamba zo gukwirakwiza amashanyarazi akagezwa mu nzuri hashyizweho gahunda yo kugeza amashanyarazi mu nzuri, aho bamwe mu borozi bazatangira kuyahabwa guhera muri Nyakanga 2026.
Ubworozi ni imwe mu nkingi z’ubukungu bw’Akarere ka Nyagatare, ariko aborozi bavuga ko kuba benshi bakorera mu nzuri zitaragerwamo n’amashanyarazi bibadindiza mu kazi ka buri munsi ndetse bikagabanya umusaruro.
Twahirwa Peter, umworozi wo mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Nyamirama, avuga ko amashanyarazi ari igisubizo gikomeye ku bibazo bikibangamiye ubworozi bwa kijyambere.
Yagize ati: “Iyo inka iri kubyara nijoro cyangwa irwaye, biba bigoye cyane kuyitaho kuko tuba tudafite urumuri ruhagije. Amashanyarazi yadufasha kubungabunga umutekano w’inka zacu no gukurikirana neza ubuzima bwazo mu masaha yose. Ikindi kandi yadufasha gukoresha imashini zitandukanye zifasha mu bikorwa by’ubworozi, bityo tukongera umusaruro.”
Birungi Theopiste na we wororera mu Karere ka Nyagatare, avuga ko kubura amashanyarazi bibangamira ibikorwa byinshi by’iterambere mu nzuri.
Yagize ati: “Hari igihe tugira imashini zo gukata ubwatsi cyangwa ibindi bikoresho byadufasha gukora vuba, ariko ntidushobore kubikoresha kubera kubura amashanyarazi. Iyo turebye aho igihugu kigeze mu iterambere, natwe twifuza ko izi nzuri zagerwamo n’amashanyarazi kugira ngo ubworozi burusheho gutanga umusaruro.”
Uretse ibikorwa by’ubworozi ubwabyo, aborozi bavuga ko kubura amashanyarazi bigira ingaruka no ku itumanaho, cyane cyane ku bashumba baba bacunga amatungo kure y’ingo.
Kambali Jean Claude, umwe mu bashumba bakorera mu nzuri zo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko gucaginga telefone ari ikibazo gikomeye bahura na cyo buri munsi.
Yagize ati: “Iyo telefone ishizemo umuriro bisaba gukora urugendo rurerure tujya mu isantere y’ubucuruzi kuyicaginga. Hari aho twishyura amafaranga 200 kuri telefone imwe. Hari n’aho ujya gucaginga bakagukuramo batiri bakayisimbuza izindi zishaje, ugahura n’igihombo kuko uba wajyanye igikoresho gishyashya ukagarukana igishaje. Iyo inka irwaye cyangwa habaye ikibazo cyihutirwa, kubona uburyo bwo guhamagara veterineri cyangwa nyiri inka biratugora.”
Avuga ko kugera kw’amashanyarazi mu nzuri byafasha abashumba n’aborozi gukomeza kugira itumanaho rihagije no gukurikirana ubuzima bw’amatungo mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Aborozi bagaragaza ko usibye koroshya itumanaho no kongera umutekano w’amatungo, amashanyarazi azafasha no kubika amata neza, gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga no guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu mu bice by’icyaro.
Ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare, ubuyobozi buvuga ko iki kibazo bwakimenye kera kandi ko bwakiganiriyeho kenshi n’aborozi, ari na yo mpamvu bwatangiye gushaka ibisubizo bifatika.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet yavuze ko Akarere kamaze kumva neza ko ubworozi bwa kijyambere budashoboka hatabayeho ibikorwa remezo birimo amashanyarazi.
Yagize ati: “Iki kibazo turakizi kandi twakiganiriyeho n’aborozi mu bihe bitandukanye. Kugeza ubu turi gukorana na REG kugira ngo harebwe uburyo amashanyarazi yakomeza kwegera abaturage, harimo n’abatuye ndetse n’abororera mu nzuri. Ni gahunda isaba ingengo y’imari, ariko turimo gukurikirana uburyo yabonerwa ibisubizo buhoro buhoro.”
Yakomeje avuga ko kugeza amashanyarazi mu nzuri biri mu murongo mugari wo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bworozi, cyane cyane mu Karere ka Nyagatare gafite umubare munini w’aborozi mu gihugu.
Ubuyobozi bwa REG Ishami rya Nyagatare na bwo bwemeza ko hashyizweho gahunda igamije kugeza amashanyarazi ku borozi bo mu nzuri zari zimaze igihe zigaragaza iki kibazo; nk’uko Eng. Niyonkuru Benoit, Umuyobozi wa REG Ishami rya Nyagatare, avuga ko bamwe mu borozi bamaze kubarurwa mu cyiciro cya mbere bazatangira guhabwa amashanyarazi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2026.
Yagize ati: “Mu minsi mike iri imbere, bamwe mu borozi bo mu cyiciro cya mbere bamaze kubarurwa bazatangira guhabwa umuriro w’amashanyarazi. Biteganyijwe ko ibikorwa bizatangira gutanga umusaruro mu ntangiriro za Nyakanga 2026, bikazafasha abaturage n’aborozi bari bamaze igihe bategereje iki gikorwa remezo.”
Yongeyeho ko hari n’indi mishinga iteganyijwe izafasha kugeza amashanyarazi ku bandi baturage n’aborozi bataragerwaho.
Yagize ati: “N’abasigaye ntibazibagirana. Hari umushinga uteganyijwe wo gukomeza kwagura ibikorwa remezo by’amashanyarazi. Imirimo yarangije gushyirwa ku isoko, ubu hakaba hategerejwe ko rwiyemezamirimo uzayishyira mu bikorwa ashyira umukono ku masezerano kugira ngo ibikorwa bitangire.”
Eng. Niyonkuru yasabye abaturage n’aborozi kuzita ku bikorwa remezo by’amashanyarazi kugira ngo bizakomeze kubagirira akamaro mu gihe kirekire.
Yagize ati: “Turasaba abaturage muri rusange, by’umwihariko aborozi bazagerwaho n’amashanyarazi, kuyabungabunga no kurinda ibikorwa remezo bijyanye na yo. Iyo abaturage babigizemo uruhare, bituma serivisi iramba kandi igakomeza kugirira benshi akamaro.”
Imibare ya REG igaragaza ko abaturage bamaze kugerwaho n’amashanyarazi mu Karere ka Nyagatare bageze kuri 85%. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bukomeje gushyira imbaraga mu kugeza iyi serivisi ku baturage bose, harimo n’abatuye cyangwa bakorera mu nzuri zitaragerwamo umuriro.
Ku borozi bo muri Nyagatare, gahunda yo kugeza amashanyarazi mu nzuri ifatwa nk’intambwe ikomeye izafasha guteza imbere ubworozi bwa kijyambere, kongera umutekano w’amatungo, koroshya itumanaho no kuzamura umusaruro. Bemeza ko kuba Akarere na REG byarumvise neza ibibazo byabo bikabishyira mu bikorwa bibaha icyizere ko ubworozi bwabo bugiye kurushaho gutanga umusaruro no kugira uruhare runini mu iterambere ry’Akarere n’iry’Igihugu muri rusange.

