Baragaya abari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya bagize uruhare muri Jenoside
Imibereho

Baragaya abari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya bagize uruhare muri Jenoside

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

June 17, 2026

Abakozi b’uruganda rw’Icyayi rwa Rubaya ruherereye mu Karere ka Ngororero bagaye abari abayobozi n’abakozi barwo bishe bagenzi babo b’Abatutsi bakoranaga, ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku ya 15 Kamena 2026.

Bavuga ko igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryari ryaratangiye mu 1959 bikarushaho gukaza umurego Urugamba rwo Kubohora Igihugu rutangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1990.

Ngarambe Michel ufite mukuru we warukoragamo witwaga Bikobwa Ndegeya wari umushoferi, avuga ko uyu mukuru we yafashwe mu byitso urugamba rugitangira mu 1990, afungwa amezi 6, afungurwa asanga baramwirukanye ku kazi.

Ati: “Twabifashe dutyo tugira ngo birarangiye. Muri Gashyantare 1991 interahamwe zitera iwacu mu rugo twari umuryango munini, duhungira aha mu ruganda tizera kuhakirira nk’abafite uwo mu muryango warukoragamo.

Tuhageze twugarijwe n’interahamwe zitwaje intwaro, tugiye kwinjiramo, umukozi wari ushinzwe gusana no kwita ku bikoresho by’uruganda, Nkinamubanzi, afunga urugi rwinjiramo ngo ni uruganda rw’icyayi si urw’Inyenzi, anabwira umuzamu kutibeshya ngo adukingurire.’’

Akomeza avuga ko Iterahamwe zari zibatugirije zahise zicira aho abantu 7, barimo se, we n’uwo mukuru we barazicika.  Imibiri yabo uwari umuyobozi w’uru ruganda, Ndabarinze yategetse ko bayijugunya mu ngarani y’imyanda, amazina yabo agaragara muri 36 bamaze kumenyekana, ku kimenyetso cy’amateka ya Jenoside cyubatse ku muryango w’uruganda.

Mu 1992 Ndabarinze yasimbuwe na Jaribu Anastase, we aza ari rurangiza, yanga Abatutsi akanabigaragaza mu ruhame, afatanya n’abayobozi n’abapolisi bari abo muri Komini ya Gaseke uru ruganda rwari rwubatsemo.

Byakaze cyane nyuma y’ijambo rutwitsi Dr Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya muri uwo mwaka, n’iryo yavugiye hafi yaho n’ubundi muri Gaseke mu 1993, kuko Abatutsi bakoraga muri urwo ruganda bishwe umusubirizo. Uwo mukuru we warukoragamo yishwe mu 1992, yicanwa n’undi muvandimwe we.

Ngarambe avuga ko muri Jenoside mu 1994, bamwe mu bakozi b’uru ruganda bari baratojwe kwica, bikozwe n’uwari umuyobozi warwo, Jaribu Anastase, bishe Abatutsi bahereye ku bo bakoranaga, babahigisha imbwa aho babaga bihishe hose, mu mashyamba, mu mirima y’icyayi n’ahandi, bakajya bahemberwa imibyizi bagiyeho kwica nk’abiriwe ku kazi mu ruganda.

Ati: “Ikibabaje cyane, baretse akandi kazi k’uruganda, iminsi 100 yose ishira batwica, bakayihemberwa nk’abiriwe mu mirimo yindi y’uruganda. Uwo bishe bagatanga raporo, ukwezi kwashira bagahembwa. Imodoka z’uruganda n’izari iza Komini Gaseke  zatanzwe mu kwica Abatutsi.”

Uwatanze ubuhamya, Rukundo Phenias bahimba Kanyeshuri wakoraga muri uru ruganda, wanyuze inzira ndende, akagera ubwo yifuza urupfu akarubura ku bw’amahirwe akabona inzira imwerekeza muri yari Zayire, ararokoka.

Yagize ati: “Abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe n’urupfu rwa Habyarimana ni abanyabinyoma ni abashinyaguzi bakomeye cyane, bashaka kuyobya urubyiruko rukeneye kumenya amateka y’ukuri ya Jenoside. Hano kwica Abatutsi byatangiranye n’Urugamba rwo kubohora Igihugu. Umusozi wa Kesho wanyoye amaraso y’abacu, abandi bashirira hafi y’uru ruganda aho kuruhungishirizamo abazima ahubwo baruzanamo umurambo wa Habyarimana ngo ni ho baje kuwurindira.”

Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, akanaba Komiseri muri Ibuka, Hon. Manirarora Annoncée, watanze ikiganiro cyo kwibuka n’ubutumwa bwa Ibuka, yanyomoje abajijisha, bavuga ko Habyarimana atakoze Jenoside kuko yabaye yarapfuye.

Ati: “Hari ingero nyinshi zigaragaza uruhare rwe mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, harimo ko mu 1975 Leta ye yanze gusinya amasezerano mpuzamahanga yo mu 1948, gukumira no kurwanya Jenoside  kuko itemeraga ko ibyaha bya Jenoside byabazwa ubutegetsi, ahubwo itegura politiki y’ivangura. Iyo ngingo yavugaga ko ibihugu biyica bishobora kuregerwa inkiko.”

Avuga ko babikoze nkana kuko bari bafite umugambi wo kuzarimbura Abatutsi.Iyo ngingo yasinywe muri 2008.

Urundi rugero atanga ni uko mu Rugamba rwo kubohora Igihugu, Abatutsi hirya no hino mu gihugu bishwe. Nka Perezida wa Repubulika yari afite ububasha bwose bwo gukumira Jenoside no kuyihagarika, ntiyabikora.

Yari yarashyizeho umutwe wo kwica Abatutsi (Escadron de la mort) buhoro buhoro ntawe urabutswe ko ari Jenoside bakazagera ubwo babamara. Akigira umubyeyi w’umunyampuhwe,ugenda inyuma yabo aho bamaze kwica  akaza aje gutanga ihumure.Ibi byabaye mu Ngororero ku ngoro ya Muvoma n’ahandi Abatutsi bicwaga akigira uhumuriza abasigaye.

Agaruka ku mwihariko w’Akarere ka Ngororero muri Jenoside, Hon. Manirarora yavuze ko ari ho hatangirijwe Jenoside yakorewe Abatutsi mbere ya 1994.

Ati: “Undi mwihariko ni uko mu mateka y’Isi, Kiliziya ya Nyange ari yo yiciwemo Abatutsi, bayibasenyeho ku itegeko ryatanzwe na padiri mukuru wayo, Seromba ahubwo yari agombye kuba abarengera.

Ikindi, Abatutsi batawe mu migezi no mu (Nyabarongo na Satinsyi) ku ibwirizwa ryatanzwe na Dr Léon Mugesera muri mitingi yo ku Kabaya ku wa 22 Ugushyingo 1992, mu Birembo mu yari Komini Ramba ku wa 23 u Gushyingo 1993, hakurikiraho kurimbura Abatutsi.

Anavuga ko hari naho muri Ngororero Abahutu bishe Abatutsi bakabarya, hakaba n’aho abana bahambwe ari bazima. Ikindi haskaba hanakomoka bamwe mu bari abasirikare bakuru bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside, bamwe banashinga umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bakinayiyobora, barimo Jenerali Ntawunguka Pacifique (OMEGA), Gen. Mudacumura, Coloneli Marcel Bivugabagabo, uba mu Bufaransa, Col. Ntawiragabo Aloys n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yanenze ubuyobozi bubi bwakongeje urwango mu Banyarwanda kugera kuri Jenoside,agaruka ku magambo rutwitsi ya Dr Léon Mugesera no kuba umurambo wa Habyarimana warazanywe muri urwo ruganda byatumye hicwa Abatutsi benshi barimo n’abarukoragamo.

Ati: “Muri uru runganda by’umwihariko Jenoside yakajijwe cyane n’uko hazanywe umurambo wa Habyarimana, bituma ihabwa imbaraga mu rwego rwo kwikiza uwo bitaga umwanzi.’’

Yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zayihagaritse zirangajwe imbere na Perezida Kagame, amahoro yongera kurutaha. Ashima uru ruganda rwita ku barokotse, anasaba abaturage gukomeza imibanire myiza, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyagarura amacakubiri cyose.

Abamaze kumenyekana bakoraga muri urwo ruganda n’abaruhungiyemo bishwe ni 36. Umuyobozi warwo Mukiza Emile, avuga ko nubwo Jenoside yateye igikomere kitazigera gikira, nk’uruganda kwita ku bayirokotse n’imiryango y’abarukoragamo bishwe ari inshingano. Muri uku kwibuka baremeye inka 2 barokotse Jenoside yakorewe Abatuutsi mu 1994.

Bashimira ubuyobozi bw ‘uru ruganda uburyo butegura igikorwa cyo kwibuka
Abayobozi bifatanyije n’abao mu ruganda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Hon. Manirarora Annoncée na yunamira abari abakozi b’urwo ruganda, aho amazina yabo ari ku kimenyetso cy’amateka ya Jenoside ku muryango warwo
Umutangabuhamya Rukundo Phénias na we yanyomoje abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itateguwe
Umuyobozi w’ uruganda rw’icyayi rwa Rubaya, Mukiza Emile yasabye urubyiruko rurukoramo kumva neza aya mateka rukayakuramo amasomo ashimangira ko Jenoside itazasubira ukundi
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakoreraga uruganda
Boroje inka abantu 2 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA