Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 Mutesi Jolly, yihanangirije umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool wamusebeje ku mbuga nkoranyambiga amwita umutekamitwe, amuha amasaha 48 yo kuba yakuye ibyo yamwanditseho ku mbuga koranyambaga no kwandika yisegura, bitaba ibyo akamujyana mu nkiko.
Mutesi Jolly yifashishije Sosiyete Mbidde & Co Advocates itanga serivisi zo kunganira abantu mu mategeko ifite icyicaro i kampala muri Uganda, yandikiye uyu muhanzi ufite amazina nyakuri ya Moses Ssali amumenyesha ko kudakora ibyo sabwa mu gihe yahawe bizakurikirwa no gufata ingamba z’amategeko.
Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Bebe Cool yanditse ku rubuga rwe rwa ‘X’ amagambo avugako Mutesi Jolly yamutekeye umutwe yitwaje u Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza.
Yanditse ati: “Uyu mugore, Jolly Mutesi aba mu Bwongereza kandi akunda gukurikira imikino ya Arsenal, yantekeye imitwe umwaka ushize yitwaje izina ry’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal. None agarutse mu kindi gikorwa cy’injyanamuntu ari gutegura.”
Yagargaje ubutumwa yandikiranye n’uwo yise Mutesi Jolly ariko abakurikirana imbuga nkoranyambaga ntibyabatindiye kubona ko Bebe Cool yatekewe umutwe n’abakora ubwambuzi bushukana bwifashisha ikoranabuhanga biyitirira ibyamamare.
Kimwe mu byo bahise bashingiraho bemeza ko atari Jolly bandikiranaga, ni uko nomero yagaragaje nk’iyamutekeye umutwe yari imaze igihe kingana n’umwaka ikoreshwa n’abambuzi bashukana mu yandi mazima.
Ku rundi ruhande Miss Mutesi Jolly na we ntiyabyihereranye kuko abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’, yasubije Bebe Coolho, ati “Nk’umuntu uzwi cyane ukwiye kuba ubizi neza kandi ukitwara neza kurushaho, kuko amagambo yawe afite uburemere kandi ashobora kugira ingaruka ku buzima no ku cyubahiro cy’abandi.”
Amaze kubona ko bimaze guteza ikibazo gikomeye Miss Mutesi Jolly yifashishije Sosiyeti yunganira abantu mu mategeko yasabye ko Bebe Cool yagabanya kumuharabika.
Mu ibaruwa sosiyete Mbidde & Co Advocates yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026, yagaragaje ko Bebe Cool yirengagije nkana ko uwamukoreye uburiganya ntaho ahuriye na Mutesi Jolly kuko nomero ye ya telefone ibaruye ku mugabo witwa Tumwine Daniel.
Iyi baruwa yakomeje igaragaza ko mu kwezi k’Ukwakira 2024, Miss Jolly yashyize hanze itangazo risaba abamukurikira kuba maso ntibagwe mu mutego w’abatekamutwe bamwiyitirira. Anavuga ko nta na rimwe yigeze agirana imikoranire, ibiganiro cyangwa indi sano iyo ari yo yose na Bebe Cool.
Ku bw’iyo mpamvu, Jolly Mutesi arasaba Bebe Cool guhagarika gukwirakwiza ayo makuru y’ibinyoma amuharabika, gusaba imbabazi ku mugaragaro no gukuraho ibyo yatangaje. Yasabwe kandi gutanga ibisobanuro by’aho yakuye ayo makuru mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ibaruwa isoza ivuga ko mu gihe ibyo byasabwe bitubahirijwe, Jolly Mutesi azatangira inzira z’amategeko kugira ngo arenganurwe ku byangiritse ku cyubahiro n’izina rye.
