Abategura Iserukiramuco rigamije guhuza abahanzi n’abakunzi babo rizwi nka Iwacu Muzika Festival, batangaje ko kuri iyi nshuro mu mwaka wa 2026, rizagaragaramo abahanzi batwaye irushanwa rya PGGSS (Primus Guma Guma Super Star) mu rwego rwo gusangiza abahanzi bandi bazaryitabira, ubunararibonye bagiriye muri iryo rushanwa ndetse no gufasha abaturage kwishima bishimangira iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Ni bimwe mu byatangajwe n’ubuyobozi bwa Kompanyi ya East Africa Promoters (EAP)itegura iryo serukiramuco, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kugaragaraza aho imyiteguro igeze y’iryo serukiramuco.
Ni icyiciro cyongewemo mu rwego rwo kugira ngo abo banyabigwi mu muziki w’u Rwanda bazagire umwanya wo gusangiza ibihe bagiriye muri iryo rushanwa no gushimangira iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.
Umuyobozi wa EAP Mushyoma Joseph yagaragaje ko nubwo bazaba bahari ariko bafatwa nk’abatumirwa aho muri buri Karere hazajya haza umwe hakazanabaho umwanya wo kwibuka no guha icyubahiro Jay Polly witabye Imana.
Yagize ati: “Igishya kizaba kiri mu iserukiramuco ry’uyu mwaka ni uko abatsindiye Primusi Guma Guma bazitabira Iwacu na Muzika Festival, ni ukuvuga ngo muri buri Karere hazajya habonekamo umuhanzi umwe.”
Akomeza agira ati: “Urban Boyz bazaboneka, Platin azahagararira Dream Boyz, Bruce Melodie, Riderman, Knowless King James, tuzajya mu Turere turindwi kandi n’abahanzi batwaye PGGSS ni barindwi kandi tuzagira n’umwanya wo kwibuka uwatuvuyemo (Jay Polly)
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ryatangiye mu mwaka wa 2011 riza guhagarara mu mwaka wa 2018, ryari rigamije guteza imbere umuziki nyarwanda, kuzamura impano z’abahanzi ndetse no guhemba abahanzi babaga barakunzwe cyane muri uwo mwaka.
Mu bahanzi baryegukanye harimo Tom Close watsinze mu 2011, King James waryegukanye mu 2012, Riderman mu 2013, Jay Polly mu 2014, Butera Knowless mu 2015, Urban Boyz mu 2016, Dream Boys mu 2017 ndetse na Bruce Melodie waryegukanye bwa nyuma mu 2018.
Kuri iyi nshuro abahanzi bazitabira barimo Ross Kana, Devis D, Marina Debora, Chriss Eazy, Bishari, Kevin Kade na Keny sol bose bavuga ko biteguye gutanga ibyishimo ku kigero cyo hejuru kuko bari bakumbuye guhura n’abakunzi babo.
Biteganyijwe ko iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival rizatangira tariki 20 Kamena rigasozwa ku wa 1 Kanama 2026, rikazazenguruka Uturere dutandukanye turimo Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu mu rwego rwo kwegereza abaturage ibitaramo.
