Burera: Barifuza kubakirwa isoko bikabarinda igihombo mu bihe by’imvura n’izuba
Ubukungu

Burera: Barifuza kubakirwa isoko bikabarinda igihombo mu bihe by’imvura n’izuba

NGABOYABAHIZI PROTAIS

May 18, 2026

Abacururiza n’abagana isoko riciriritse riri muri santere y’ubucuruzi ya Bungwe, Akagari ka Bungwe mu Murenge wa Bungwe, Akarere ka Burera, bavuga ko bahangayikishijwe n’imiterere yaryo idatuma bakorera ahatekanye, bagasaba inzego bireba kuribubakira kuko rikomeje kubateza igihombo mu bihe by’imvura n’izuba.

Iri soko rikorerwamo n’abacuruza ibiribwa bitandukanye birimo imboga, imbuto, ibinyampeke n’imyambaro, bavuga ko kuba ridasakaye bituma ibicuruzwa byabo byangirika cyane, bikabaviramo igihombo cya hato na hato.

Mu gihe cy’imvura, amazi n’ibyondo byangiza ibicuruzwa ndetse bigatuma abakiliya bagabanyuka, mu gihe cy’izuba umukungugu mwinshi wuzura ku bicuruzwa ugatuma bamwe mu baguzi babitinya.

Mundanikure Vestine, umwe mu bagore bacururiza muri iri soko, yavuze ko imboga n’imbuto acuruza zangirika cyane iyo imvura iguye cyangwa izuba rikaba ryinshi.

Yagize ati: “Iyo imvura iguye usanga amazi yinjiye mu bicuruzwa byacu bikaba byabora, ikindi kandi mu bihe by’imvura ntidukora neza kuko tuba tunyagirwa bikatugora ndetse n’abakiliya izuba ryava na bwo bikuma cyangwa bikangirika. Hari igihe umuntu amara umunsi wose ariko agatahana igihombo kubera ibicuruzwa byangiritse, n’abakiliya batinye imvura.”

Kabasha   Jean Claude na we ucururiza muri iryo soko yavuze ko ikibazo cy’umukungugu n’ibyondo gikomeje kubagiraho ingaruka, cyane cyane ku bacuruza ibiribwa.

Yagize ati: “Mu gihe cy’izuba ibicuruzwa byuzuraho ivumbi, abakiliya bamwe bakanga kubigura bavuga ko biriho umwanda. Imvura yagwa, hakaba ibyondo byinshi ku buryo muri iri isoko ugera ku gicuruzwa n’ikindi biba ikibazo. Bituma ubucuruzi bwacu budindira.”

Aba bacuruzi bavuga ko kugira ngo barinde ibicuruzwa byabo kwangirika, bakoresha uburyo bworoheje bwo kubitwikira imitaka n’udushitingi, ariko bakemeza ko bidahagije kuko ibihe by’imvura n’izuba bikomeza kubagiraho ingaruka.

Mukurizehe Chantal, umwe mu baturage bajya guhaha muri iryo soko, yavuze ko na bo nk’abaguzi bahura n’ibibazo bitewe n’imiterere yaryo, asaba ko ryubakwa rikagira aho abantu bakorera hatekanye kandi hasukuye.

Yagize ati: “Iri soko rikwiye kubakwa kuko iyo imvura iguye cyangwa izuba rikaba ryinshi bidutera ikibazo nk’abaguzi. Ryubatswe byafasha abacuruzi kurinda ibicuruzwa byabo natwe tugahahira ahantu heza kandi hasukuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yavuze ko iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere bukizi kandi ko kubaka iri soko byari byarashyizwe mu byihutirwa by’ingengo y’imari y’umwaka utaha, gusa bikaza gusubikwa kubera ibibazo byihutirwa byo kongera ibyumba by’amashuri.

Yagize ati: “Akarere turabizi kuko twari twashyize mu byihutirwa kuryubaka mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, haza kuboneka ibyihutirwa harimo kubaka ibyumba by’amashuri kubera ubucucike. Aha rero ingengo y’imari niboneka tuzaryubaka kuko turabizi, nkaba nsaba abarigana n’abarikoreramo kwihangana kandi bagakomeza kugira isuku mu buryo bafite budahambaye.”

Iri soko rirema cyane cyane mu masaha ya nyuma ya saa sita kuko ari bwo akenshi abazanye ibiribwa baba benshi, mu gihe abacuruza imyambaro n’ibindi bicuruzwa bo baryirirwamo bakora umunsi wose.

Abarikoreramo bavuga ko bafite icyizere ko niriramuka ryubatswe, bizabafasha kongera umusaruro no gukora ubucuruzi bwabo mu buryo buboneye kandi bubafasha kwiteza imbere.

Mu bihe by’imvura amazi ateza ubunyereri akanangiza ibicuruzwa mu isoko kubera ko ritubakiye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA