Kuri uyu wa Mbere,tariki ya 18 Gicurasi 2026, mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru wa Kenya, Nairobi hadutse imyigaragambyo ikaze y’abatwara abantu n’ibintu mu modoka rusange yamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi.
Iyo myigaragambyo yahagaritse urujya n’uruza ndetse bihungabanya ibikorwa by’ubucuruzi. Yanateje umutekano muke aho urubyiruko rwafunze imihanda, rutwika amapine ndetse ruhangana n’inzego z’umutekano, mu gihe hari abandi bagaragaye batera amabuye.
Mu gace ka Trans Nzoia, muri gare ya Kitale na Homa Bay abatwara abantu bahagaritse akazi bituma abantu babura uko bagenda , mu gihe i Nakuru, abatwara moto bakubye kabiri ibiciro byari bisanzwe. Ni mu gihe mu mujyi wa Ruiru, ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byafunzwe kubera imyigaragambyo.
Ikinyamakuru NTV Kenya cyatangaje ko ku muhanda wa Waiyaki Way mu mujyi wa Nairobi, cyane cyane mu gace ka Kinoo, hagaragaye imbaga y’abantu bagenda n’amaguru bitewe nuko imodoka rusange zahagaze hasigaye iz’abantu ku giti cyabo n’amapikipiki.
Si ubwa mbere muri Kenya hagaragaye imyigaragambyo yamagana izamuka ry’ibiciro kuko no muri Kamena 2025, habaye imyigaragambyo y’urubyiruko rw’aba Gen-z yamagana imisoro mishya, ubuzima buhenze, ruswa n’ihohoterwa.
Iyo myigaragambyo yatumye abaturage batera Inteko Ishinga Amategeko i Nairobi barayitwika ndetse basahura n’ibirimo; igwamo abarenga 60 abandi 500 barakomereka.
