Umusifuzi wo ku ruhande Nsengiyumva Jean Paul uheruka guhagarikwa umwaka kubera gukubita umugeri umukinnyi wa Mukura VS, Mbonyamahoro Serieux, yasabye imbabazi ku myitwarire idahwitse yagaragaje.
Bikuye mu ibarurwa yanditse ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, ayandikira ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Rwanda Premier League n’ubwa Mukura VS, Mbonyamahoro Serieux n’abakunzi b’umupira w’amaguru.
Yagize ati: “Nanditse iyi baruwa nsaba imbabazi ku myitwarire idahwitse nagaragaje mu mukino w’umunsi wa 29 wahuje Mukura Victory Sports na Rutsiro FC tariki 3 Gicurasi 2026, aho nakoze igikorwa kigayitse muri uwo mukino.”
Yakomeje agira ati: “Mbanje gusaba imbabazi byimazeyo umukinnyi Mbonyamahoro Serieux ukinira ikipe ya Mukura Vs, kuko bitari bikwiye ko umusifuzi agira imyitwarire nk’iriya. Ndasaba imbabazi Mukura Vs, Ferwafa, BK pro league, ndetse n’ubuyobozi bushinzwe abasifuzi kuko imyitwarire nagaragaje yagaragaje isura mbi.”
Yongeyeho ko ikosa rikomeye ryabayeho mu buryo butateguwe, kandi akaba yemera ko yakoze amakosa bityo akaba yicuza ndetse anizeza ko bitazongera ukundi, kandi ko yiteguye gufata ingamba zo kwikosora.
Yavuze ko yiteguye gukurikiza amategeko y’umukino, kubaha abakinnyi, no kurangwa n’imyitwarire myiza iranga umusifuzi nyawe.
Tariki ya 4 Gicurasi 2026, ni bwo Shampiyona ishinzwe imisifurire muri FERWAFA yahagaritse Nsengiyumva Jean Paul wari umusifuzi umwaka wose mu bikorwa byose bya Ruhago nyuma yo kugaragara akubita umugeri umukinnyi wa Mukura VS.
Abandi basifuzi bari kuri uwo mukino bahanwe ni Nshimiyimana Remy Victor wari mu kibuga hagati, wahanishijwe guhagarikwa imikino itanu kubera umusaruro muke yagaragaje mu kuyobora umukino harimo gutanga penaliti ebyiri zitarizo kuri Rutsiro FC.