Uganda: Polisi yafatiriye imodoka 2 za Anita Among zirimo iy’asaga miliyoni 740 Frw
Mu Mahanga

Uganda: Polisi yafatiriye imodoka 2 za Anita Among zirimo iy’asaga miliyoni 740 Frw

SHEMA IVAN

May 18, 2026

Polisi ya Uganda yafatiriye imodoka y’uwahoze ari Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko y’iicyo Gihugu, Anita Annet Among yo mu bwoko bwa Rolls-Royce Cullinan ifite agaciro k’ibihumbi 440 by’Amayero asaga miliyoni 749 z’amafaranga y’u Rwanda n’indi yo mu bwoko bwa Range Rover yari yanditseho ibirango by’amazina ye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, nyuma y’isakwa rimaze iminsi ibiri ribera mu rugo rw’uyu mugore ruherereye mu gace Kigo, mu Mujyi wa Kampala.

Leta ya Uganda imaze iminsi itangiye gukora iperereza ryimbitse kuri Among usanzwe ari umwe mu banyepolitike bakize muri iki gihugu, aho acyekwaho ibyaha byo kwigwizwaho umutungo na ruswa, nyuma y’uko bimenyekanye ko yaguze iyo modoka ya Rolls Royce Cullinan.

Ibi byatumye yamburwa telefoni ye ndetse afungirwa iwe mu rugo mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeje.

Abo mu muryango we batangaje ko ibikoresho bye by’ikoranabuanga bishobora kugenzurwa hagamijwe kureba ihererekanya ry’amafaranga n’andi makuru ashobora gufasha mu iperereza.

Hari kandi uwatanze amakuru agaragaza ko abagenzacyaha bashaka kwifashisha uburyo bugamije kugarura ubutumwa bwaba bwarasibwe kuri telefoni.

Ibi byaha akuriranweho byatumye Anita Annet Among ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026 atangaza ko yafashe icyemezo cyo kutongera guhatanira uyu mwanya muri manda ya 2026-2031 nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye ndetse no kubitekerezaho byimbitse.

Yagize ati “Nyuma y’ibiganiro byinshi, kwitekerezaho bihagije no kugira ngo nsigasire imibanire myiza no gukorera mu mucyo ishyaka ryanjye nkunda, NRM, ndagira ngo mvuge ko ntaziyamamariza umwanya wa Perezida w’Inteko.”

Among yatangaje ko azakomeza gukorana n’abari mu iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’umutungo we.

Ibyo bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni arahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya karindwi, nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabereye rimwe n’Abadepite.Kugeze ubu nubwo abo badepite batowe ntabwo haremezwa ugomba kubayobora ngo asimbure Among.

Polisi ya Uganda yafatiriye imdoka ya Anita Annet Among yo mu bwoko bwa Rolls-Royce y’asaga miliyoni 740 Frw
Anita Annet Among akomeje gukorwaho iperereza ku byaha bwo kwigwizaho umutugo wa Leta

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA