Itsinda ry’abasirikare bakuru biga muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda Ishuri Rikuru rya Gisirikare (National Defence College – NDC) ryashimye uruhare rw’Akarere ka Nyagatare mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere ry’Igihugu, zirimo Icyerekezo 2050 na Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, ubwo iri tsinda ryasuraga Akarere ka Nyagatare, rigasobanurirwa uko inzego z’ibanze zigira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere z’igihugu.
Uru ruzinduko rwari rugamije kureba ibikorwa bitandukanye by’iterambere, kumenya uko igenamigambi ry’Akarere rikorwa n’uko rishingira ku byerekezo n’intego Guverinoma iba yihaye.
Mu bibazo babajije abayobozi b’Akarere ka Nyagatare, hibanzwe ku ngamba zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, gahunda zo kwikura mu bukene no kuzamura imibereho y’imiryango itishoboye.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Bagirishya Peter, yavuze ko ibikorwa bishyirwa mu igenamigambi ry’Akarere bishingira kuri gahunda za Leta n’ibyifuzo by’abaturage.
Yagize ati: “Iyo dutegura ibikorwa bizakorwa mu mwaka tugendera ku mihigo, na yo yisanisha n’icyerekezo gihari. Ubu uyu munsi turareba mu buryo bwa hafi Icyerekezo NST2 ndetse n’Icyerekezo 2050 mu buryo bw’igihe kirekire. Ikindi kitabwaho mu gutegura igenamigambi ni ibyifuzo ndetse n’ibitekerezo by’abaturage. Hari inama zitegurwa dukusanya ibyihutirwa abaturage bakeneye gukorerwa, bigahuzwa n’ingengo y’imari ihari kugira ngo tumenye ibyo duheraho.”
Ku bijyanye no gushyira mu bikorwa gahunda y’uburezi kuri bose, Hakizimana Thomas, ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko hari gahunda zihariye zo kwigisha abantu batazi gusoma no kwandika, kandi ko ziri gutanga umusaruro.
Ati: “Kugeza ubu turacyafite ikibazo cy’umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika bagera kuri 22%, ariko hari gahunda izadufasha gukemura iki kibazo yo kubigisha dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ubu buri mwaka twigisha abagera ku bihumbi, aho twizeye kugira abaturage bajijutse bityo bizabafasha gukora imishinga yabo y’iterambere nta nkomyi.”
Umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare basuye Akarere ka Nyagatare, Prof. Patrick Osei Kufuor, yashimye imikorere n’imikoranire y’inzego z’Akarere, avuga ko ari urugero rwiza rw’ubuyobozi bushingiye ku iterambere ry’umuturage.
Ati: “Twishimiye cyane imikorere n’imikoranire y’inzego ihuriza ku iterambere ry’umuturage, ari na ryo terambere ry’igihugu muri rusange. Ibi biradufasha haba mu masomo yacu ndetse no ku bakora ubushakashatsi mu byiciro bitandukanye.”
Ishuri Rikuru rya Gisirikare (National Defence College – NDC) ni ishuri ryigisha abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare. Ryatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, rikaba riherereye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo.
Iri tsinda ryasuye Nyagatare ni iry’abanyeshuri bari mu cyiciro cya mbere cy’abiga muri iri shuri.
