Bamwe mu banyeshuri biga mu Ishuri ry’Ubumenyi Ngiro rya MIPC Muhabura, mu Karere ka Musanze, bahinduye ibimene by’amacupa byafatwaga nk’imyanda bakoramo amakaro akoreshwa mu bwubatsi, igikorwa bavuga ko cyabafashije kwihangira imirimo, kwinjiza amafaranga no kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Aba banyeshuri bavuga ko iki gitekerezo cyaturutse ku bushakashatsi bakoze bagamije gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye ibidukikije, cyane cyane imyanda y’ibirahure n’amacupa ikomeje kugaragara hirya no hino mu Mujyi wa Musanze.
Bakusanya ibimene by’amacupa y’inzoga, imitobe n’ibirahure bisanzwe, bakabisya ku rugero rukwiye, bakabivanga n’umucanga wo muri Giciye, sima y’umweru, amabuye mato (gravier) n’ibindi bikoresho, hanyuma bakabishyira mu maforomo yabugenewe kugira ngo babone amakaro ashobora gukoreshwa mu kubaka imbuga, inzira n’ahandi hakenerwa gukorerwa isuku.
Janvier Niyogisubizo, umwe muri abo banyeshuri wiga iby’ubwubatsi (Civil Engineering), avuga ko iki gikorwa cyabafashije kubona ko ikintu abantu benshi bafata nk’umwanda gishobora guhinduka umutungo utanga akazi n’amafaranga iyo gikoreshejwe neza.
Yagize ati: “Dukora amakaro akoreshwa mu gusasa mu nzu, mu mbuga no ahandi umuntu aba ashaka kugira ahantu heza kandi hasa neza. Dukoresha umucanga wo muri Giciye, amarangi atuma amakaro agaragara neza, gravier n’ibindi bikoresho, harimo n’ibimene by’amacupa dusya ku rugero rukwiye, kugira ngo tubone ikaro twifuza”
Akomeza agira ati: “Iki gitekerezo twakigize nk’abanyeshuri bashaka kwihangira imirimo no kubungabunga ibidukikije. Twabonye ko ibimene by’amacupa abantu bajugunya hose bishobora kubyazwa umusaruro.
Ubu iyo turi mu biruhuko dukomeza gukora, tukabona amafaranga adufasha. Dushobora gukora amakaro agera kuri 600 ku munsi iyo dukoresha imashini zabugenewe, bitewe n’ibikoresho n’uko akazi kagenze”.
Asoza agira ati: “Nsanga iki gikorwa gifite akamaro kuko kiduha akazi, kikagabanya imyanda, kandi amakaro dukora ashobora gukoreshwa mu kubaka ahantu hanini. Icyifuzo cyanjye ni ukuzakomeza guteza imbere uyu mushinga, ukazagera aho nshinga uruganda rukora amakaro ku rwego runini.”
Niwemugeni, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyuve waguze aya makaro, avuga ko yashimishijwe n’uko agaragara, igiciro cyayo ndetse n’uburyo ashobora gufasha mu kugira ahantu hasukuye kandi heza.
Yagize ati: “Kuri ubu nabonye aya makaro akomeye kandi ahendutse. Iyo urebye aho yubatswe, usanga haba hasa neza kandi hagutse, kandi n’igiciro cyayo ntigikabije. Nsanga ari kimwe mu bikorwa byashyigikira gahunda ya Made in Rwanda, kuko bitanga akazi kandi bikarengera ibidukikije”.
Yongeraho ati: “Ibimene by’amacupa twajyaga tubona byandagaye ahantu hatandukanye twabifataga nk’umwanda n’imbogamizi ku buzima bw’abaturage. Ariko uru rubyiruko rwatweretse ko bishobora guhinduka umutungo igihe bibyajwe umusaruro.”
Umuyobozi wa MIPC Muhabura, Manzi Innocent, ashimangira ko ubushakashatsi n’udushya ari bimwe mu bigomba kuranga amashuri yigisha ubumenyi ngiro, kuko bifasha abanyeshuri kutagarukira ku byo biga mu mashuri gusa, ahubwo bagashaka ibisubizo by’ibibazo biboneka mu mibereho ya buri munsi.
Yagize ati: “Ubuyobozi bw’ishuri bwashyigikiye aba banyeshuri mu bushakashatsi bakoze, kugeza ubwo bashoboye kwerekana ko ibimene by’amacupa bishobora kongera gukoreshwa mu gukora ibikoresho bifite agaciro, aho gukomeza gufatwa nk’imyanda ishobora guteza ibibazo mu buzima bw’abaturage”.
Yongeraho ko abanyeshuri bakwiye guhora baharanira guhanga udushya dushingiye ku bushakashatsi, bagamije kuzana impinduka zigaragara mu mibereho y’abaturage no kwihangira imirimo.
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’abahanga mu bijyanye n’ubwubatsi bugaragaza ko ibirahure byashaje bishobora kongera gukoreshwa mu gukora beto n’amakaro, bigasimbura igice cy’umucanga usanzwe, bityo bikagabanya gukenera ibikoresho fatizo biva mu bidukikije.
Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi Scientific Reports ku wa 14 Nzeri 2024, bwiswe Investigating the potential of waste glass in paver block production using RSM, bwerekanye ko ibirahure byasaye bishobora gukoreshwa mu gukora amakaro ya beto, kandi ko iyo bivanzwe mu rugero rukwiye bishobora kugira uruhare mu kunoza imiterere n’ubudahangarwa bw’ayo makaro.
Abashakashatsi basanze ku rugero rwa 20% rw’ibirahure bisimbura umucanga, amakaro ashobora kugumana ubukomere bugereranywa n’ubw’amakaro asanzwe. Nanone, ku rugero rwa 40%, ubushobozi bwo kwinjiza amazi bwagabanutseho 12% mu bipimo byakozwe muri ubwo bushakashatsi.
Ubundi bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Environmental Science and Pollution Research mu 2021, bugaragaza ko gukoresha ibikoresho byavuye mu myanda y’ubwubatsi bisubirwamo mu gukora amakaro bishobora kugabanya ikoreshwa ry’umucanga n’amabuye asanzwe, bikagabanya n’ingaruka zituruka ku bucukuzi bw’ibyo bikoresho.
Ibi bigaragaza ko igitekerezo cy’aba banyeshuri gihura n’uburyo bushya bwo kubaka burengera ibidukikije, buzwi nka sustainable construction, bushingiye ku kongera gukoresha ibikoresho byajugunywaga kugira ngo bigire agaciro.
Icyakora, abahanga bagaragaza ko kugira ngo amakaro akozwe mu birahure bisubirwamo yemerwe gukoreshwa mu bwubatsi, hakenewe gupima ubukomezi bwayo, ubushobozi bwo kwihanganira amazi n’igihe, ndetse no kureba niba imvange yakoreshejwe itagira ingaruka ku bwiza bwa beto. Ni ngombwa kandi ko ibirahure bisywa neza kandi bigatunganywa mu buryo butabangamira umutekano w’ababikora n’abazabikoresha.
Ku rundi ruhande, gukoresha ibirahure byajugunywaga bigira uruhare mu kugabanya imyanda, kubungabunga umutungo kamere no guteza imbere ubukungu buzenguruka (circular economy), aho ibikoresho biba byarangije gukoreshwa bidahita bijugunywa, ahubwo bikongera bigahabwa agaciro.

