Ikigo QA Venue Solutions Rwanda cyatangaje ko Uwayezu François Régis yagizwe Umuyobozi Mukuru mushya wa BK Arena mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere y’iyi nzu yakira ibikorwa bitandukanye bya Siporo n’imyidagaduro. Ni mu itangazo ryashyizwe hanze ku 21 Ugushyingo 206, rivuga ko Uwayezu afite uburambe bw’imyaka isaga 11 mu buyobozi mu nzego za Leta, Siporo n’ibigo byigenga.
Mbere yo guhabwa izi nshingano, Uwayezu yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa Simba Sports Club yo muri Tanzania ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Mu nshingano nshya, azaba ashinzwe kugenzura imikorere ya buri munsi ya BK Arena, kunoza imitangire ya serivisi mu bikorwa biyiberamo no kureba ko iki kigo gikomeza kubahiriza amahame mpuzamahanga. QA Venue Solutions Rwanda (QAVS Rwanda) yatangaje ko izi mpinduka zigamije gukomeza gushyira BK Arena ku rwego rw’inzu zikomeye muri Afurika zakira amarushanwa akomeye ya siporo n’ibitaramo mpuzamahanga.
QA Venue Solutions ni ikigo kiri mu bya mbere muri Afurika mu micungire y’ibikorwa remezo byakira abantu, gitanga serivisi zirimo kubicunga, kubyongerera agaciro mu bucuruzi no gutegura ibikorwa mu nzego za siporo, imyidagaduro n’amahoteli.
Yashinzwe na Guverinoma y’u Rwanda gucunga ibikorwa remezo by’ingenzi by’imikino n’imyidagaduro biri muri Kigali Sports City, birimo BK Arena, Amahoro Stadium na Zaria Court. Ibi bibuga byombi hamwe n’ibindi biri muri uwo mushinga biri gufasha u Rwanda kuba kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika byakira ibikorwa by’imikino, imyidagaduro n’inama mpuzamahanga.