Umukinnyi w’Umunyarwanda Mushimiyimana Pascal, umwe mu bakinnyi batandatu bahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga yo ku mucanga yahuje abafite ubumuga bwo mu mutwe ya “Special Olympics Caribbean Regional Beach Games 2026”, muri Jamaica, yitabye Imana azize kurohama.
Iyi nkuru y’akababaro yemejwe n’Umuryango Special Olympics Rwanda wita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026. Rigira riti: Ishyirahamwe ry’imikino ya Special Olympics mu Rwanda ribabajwe no gutangaza inkuru y’urupfu rw’umukinnyi Pascal Mushimiyimana witabye Imana nyuma yo kurohama ku wa 20 Ugushyingo 2026, i Montego Bay muri Jamaica. Ni umwe mu bakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Special Olympics yahaberaga.”
Ryakomeje rigira riti: “Twihanganishije umuryango we, inshuti ze, ikipe ye ndetse n’umuryango mugari wa Special Olympics muri ibi bihe bikomeye by’akababaro. Iperereza no kunoza uburyo umubiri we ugezwa mu Rwanda, birakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.”
Mushimiyimana yagize ikibazo ubwo yari mu irushanwa ryo koga metero 750 mu mazi magari ryaberaga kuri Harmony Beach Park. Ikinyamakuru Jamaica Gleaner cyatangaje ko byabaye ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo zo muri Jamaica, nyuma y’iminota mike irushanwa ritangiye.
U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa mu mikino ibiri irimo Bocce ikinirwa ku mucanga no koga mu mazi magari ku ntera ya metero 750. Itsinda ry’u Rwanda ryagiye muri Jamaica rigizwe n’abantu 12, barimo abakinnyi batandatu, abatoza babiri, umuganga n’abayobozi batatu.
