Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye
Imibereho

Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye

BYUKUSENGE Annonciata

November 21, 2026

Mu Karere ka Huye batoye abajyanama umunani bazinjira mu Nama Njyanama y’aka karere, biyemeza gushyira imbaraga mu iterambere ry’umujyi wa Huye n’akarere muri rusange.

Amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, yari ay’abajyanama ku rwego rw’Akarere. Inteko itora yari igizwe n’abantu basaga 500 batowe ku rwego rw’Imirenge igize Akarere ka Huye.

Mu bakandida 29 bari biyamamaje, umwe yakuyeho kandidatire ye mbere yo kugeza ku bagize inteko itora imigabo n’imigambi ye.

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Huye, Muhirwa Terrance, yasobanuye ko Uwamahoro Manzi Immaculée yikuye mu matora ku mpamvu ze bwite.

Yagize ati: “Umukandida witwa Uwamahoro Manzi Immaculée yakuyemo kandidatire ye ku mpamvu ze bwite. Yavuze ko atabangikanya kuba umujyanama n’izindi nshingano z’akazi asanzwe afite.”

Abagize inteko itora basobanuriwe ko umuntu atemerewe gutora abakandida benshi, kuko mu gihe atoye abarenga umwe, ijwi rye rifatwa nk’impfabusa.

Mu ibarura ry’amajwi, Nshimiyimana Védaste ni we wagize amajwi menshi, agira 400. Yakurikiwe na Nshimiyumuremyi Laurent wagize 341, Kagwesage Anne Marie agira 330, Kayisire Pauline agira 318, Mukeshimana Médiatrice agira 244, Nyabyenda Emmanuel Christian agira 243, Nyamihana Camille agira 217 na Bavakure Abel Jumbe wagize 174.

Bamwe mu batowe n’inshingano bakoze

Nshimiyimana Védaste yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye kuva mu 2008 kugeza mu 2024, ubwo yimurirwaga mu Karere ka Rusizi na ho akora muri izo nshingano.

Muri Mata 2024, yavuye i Rusizi ahita atangira inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, ari na zo yari agikora kugeza ubu.

Nshimiyumuremyi Laurent yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’imirenge itandukanye mu Karere ka Huye, akaba yari asanzwe ayobora Umurenge wa Mbazi.

Kayisire Pauline yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’utugari dutandukanye mu Karere ka Huye. Yatangiye kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Huye mu 2011. Muri manda ya 2021-2026 icyuye igihe, yari Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’aka karere.

Bavakure Abel Jumbe yayoboye imiryango itandukanye itari iya Leta, akaba asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’Abaporotesitanti (PIAS).

Nshimiyimana Védaste, wagize amajwi menshi, yabwiye Imvaho Nshya ko yishimiye icyizere yagiriwe n’abaturage ba Huye, avuga ko azafatanya na bo mu guteza imbere Akarere.

Yagize ati: “Nzafatanya n’abaturage guteza imbere Akarere kacu, tuzegera abatuye umujyi wa Huye wunganira Kigali. Icyo dushyize imbere ni ukuganira n’abaturage nk’umujyanama. Umujyanama ni umuvugizi.”

Kagwesage Anne Marie, wabaye uwa gatatu mu batowe, yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu iterambere ry’Akarere, ashingiye no ku bunararibonye afite mu Nama Njyanama.

Ati: “Umuntu atanga kandidatire ye abishaka, rero kuba natowe nzatanga umusanzu kuko nari nsanzwe mu Nama Njyanama icyuye igihe. Tuzakomereza aho twari tugeze dushyire imbaraga mu iterambere ry’ubukungu, habeho impinduka nziza kurushaho, hahangwe imirimo mishya, hagurwe inganda kandi hitabwe ku buhinzi by’umwihariko ibyanya bigega.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Huye, Mihanda Appolinaire, yashimiye abajyanama batowe, abasaba gufatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije guteza imbere Akarere.

Abajyanama bashya batowe biyemeje guteza imbere Akarere ka Huye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA