Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yatangajye ko agaciro k’ubucuruzi u Rwanda rukorana n’amahanga kabuye kuri miliyari 4,9 z’Amadorali ya Amerika, asaga tiriyali 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2017 kagera kuri miliyari 9,4 asaga tariyali 13,9 mu 2025, bingana n’izamuka rya 89%.
Yabigarutse kuri uyu wa tariki ya 2 Ukwakira 2026 mu kiganiro yagiranye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku bijyanye n’iterambere ry’Urwego rw’imari.
Yagize ati: “By’umwihariko, ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga bwavuye kuri miliyari 1,9 z’Amadolari ya Amerika asaga [tariyali 2,8 FRw]mu 2017 bugera kuri miliyari 3,5$ [asaga tiriyali 5,2 Frw] mu 2025, bingana n’ubwiyongere bwa 84%.”
Yakomeje avuga ko muri icyo gihe, ibitumizwa mu mahanga byageze hafi kuri miliyari 6 z’Amadolari ya Amerika asaga tiriyali 8,8 Frw muri 2025 bivuye kuri miliyari zirenga gato 3 $ asaga tariyali 4,4 Frw mu 2017.
Ni mu gihe icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyageze kuri miliyari 2,4 z’Amadolari ya Amerika asaga tiriyali 3,5 Frw muri 2025.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yumvikanishije ko n’ubwo hakiri icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, Guverinoma ikomeje gucunga neza amadovize kugira ngo Igihugu gikomeze kugira ubushobozi bwo kwishyura ibitumizwa mu mahanga no guhangana n’ihungabana ry’ubukungu rituruka ku masoko mpuzamahanga.
Yagize ati: “Turishimira ko kuri ubu, ubwizigamire bukomeje kuba hejuru y’igipimo ntarengwa Igihugu cyihaye, kingana n’amadovize ashobora kwishyura ibitumizwa mu mahanga mu gihe cy’amezi ane nta yandi yinjiye.”
Yahamije ko ukwiyongera kw’amadovize mu Gihugu n’amavugurura yakozwe agamije kunoza imicungire y’isoko ry’ifaranga byafashije kubungabunga agaciro
k’Ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’ay’amahanga.
Yavuze ko ugereranyije n’idolari rya Amerika, mu 2025, agaciro k’Ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho ku kigero cya 4,4% ugereranyije na 9,4% byari byaganyutseho mu mwaka wa 2024.
Ni mu gihe mu mezi atandatu abanza ya 2026, Ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje kugaragaza ukutajegajega, rigabanyukaho 0,87%.
