Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje guhindura uburyo abantu bakoramo imirimo itandukanye, urwego rw’uburezi na rwo ruri mu nzego zitangiye kubyaza umusaruro ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), bufasha abarimu kunoza imyigishirize, abanyeshuri kwagura ubumenyi no gukora ubushakashatsi mu buryo bwihuse.
Abarezi n’abanyeshuri bo mu mashuri akorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO) mu Rwanda, bavuga ko ubu bwenge bwabafashije koroshya imirimo, kubona amakuru no kunoza inyandiko n’amasomo.
Frère Paulin Manirakiza, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Lycée de Kigali, avuga ko ubwenge buhangano bwabaye igikoresho cy’ingenzi gifasha abarimu n’abanyeshuri kubona ubumenyi no gushakira ibisubizo ibibazo bahura na byo mu mirimo yabo ya buri munsi.
Yagize ati: “Ubwenge buhangano kuri ubu ni ikoranabuhanga rifite akamaro cyane, kuko ni irigezweho twifashisha nk’abarezi ndetse n’abanyeshuri. Ryoroshya akazi kandi rigatuma umunyeshuri abasha kubona vuba ubumenyi ashaka. Ashobora kubaza AI icyo yifuza kumenya, akaganira na yo, bikamufasha kwiyungura ubumenyi.”
Avuga ko ari ngombwa ko Leta ikomeza gushishikariza abakozi n’abanyeshuri gukoresha iri koranabuhanga, ariko bakirinda kurishingikirizaho ku buryo bibagirwa gutekereza no guhanga ibitekerezo byabo bwite.
Yagize ati: “Bisaba ko uyikoresha agira ibyo azi n’ibitekerezo bye bwite, AI ikaza kumufasha kubinoza no kubyongerera ireme. Ntabwo ari byiza kuyizera mu byo umuntu agomba gutekereza no gukora byose.”
Jeanne d’Arc Mukabatesi, Umuyobozi w’Ishuri Nderabarezi rya Muhanga, na we avuga ko ubwenge buhangano ari ingenzi mu kunoza imikorere y’abarimu no gufasha abanyeshuri kwagura ubumenyi.
Yagize ati: “Ubwenge buhangano ni ingenzi cyane. Ikindi cyiza ni uko abarimu mu Rwanda bahawe amahugurwa kuri iyi gahunda kugeza ubwo bahabwa impamyabumenyi. Mu myigishirize, iyo dusuye abarimu mu mashuri dusanga AI ibafasha kunoza akazi kabo.”
Akomeza avuga ko n’abanyeshuri bo mu mashuri nderabarezi bafite amahirwe yo kububyaza umusaruro, kuko bafite ibikoresho birimo mudasobwa na telefoni, ndetse na murandasi bibafasha kugera kuri iri koranabuhanga no kurikoresha mu myigire yabo.
Yagize ati: “No ku banyeshuri ni byiza, kuko Igihugu cyacu gifite amashuri nderabarezi abanyeshuri bahawe mudasobwa na telefoni, kandi bafite murandasi ihagije ku buryo kwifashisha ubwenge buhangano biborohera. Hari byinshi bigiramo bibafasha kongera ubumenyi.”
Mukabatesi asanga kuvuga ko gukoresha ubwenge buhangano bihita biteza ubunebwe atari byo, ahubwo ko ikibazo gishobora guterwa n’uburyo umuntu abukoresha no kutagenzura ibisubizo butanga.
Yagize ati: “Hari igihe umwarimu yasabaga AI kumufasha gutegura isomo, urugero nk’iry’amateka, ikarimukorera, ariko nyuma benshi basanze hari ubwo igiramo udukosa, cyane cyane mu myandikire y’Ikinyarwanda no mu bijyanye n’umuco. Ni yo mpamvu tubasaba ko n’iyo baba bayifashishije bagomba kongera gusoma ibyo yabahaye, bakabikosora aho bikenewe.”
Yongeraho ko abanyeshuri bakwiye kuyifashisha mu kwiyungura ubumenyi, ariko ntibayishingikirizeho ku buryo ibakorera imikoro yose, kuko mu bizamini no mu myitozo ari bo bagomba kugaragaza ubushobozi n’ubumenyi bungutse.
AI ifasha abanyeshuri mu bushakashatsi no kunoza inyandiko
Ku banyeshuri barangiza kaminuza, ubwenge buhangano buri kugira uruhare mu kunoza ubushakashatsi n’inyandiko basabwa gutegura kugira ngo basoze amasomo yabo. Bubafasha kandi kubona ibisobanuro by’amagambo n’amakuru batagombye kwishingikiriza cyane ku nkoranyamagambo n’ibitabo byinshi nk’uko byari bisanzwe.
Kanzayire Alicia, uri kurangiza amasomo ya kaminuza, avuga ko AI imufasha mu bushakashatsi no kunoza inyandiko z’imishinga isoza amasomo, zizwi nka mémoires, cyane cyane mu gusuzuma ibyo yanditse no gukosora amakosa ashobora kuba yarakoze.
Yagize ati: “Ndasaba abanyeshuri bagenzi banjye kudafata AI nk’igisimbura amasomo bahabwa, ahubwo bakabanza kwiga no gusobanukirwa ibyo bigishwa, hanyuma bakayifashisha mu gushaka ibisobanuro by’inyongera no kunoza imirimo baba bahawe. Nubwo AI ishobora gufasha umunyeshuri kunoza inyandiko no kwihutisha ubushakashatsi, ubumenyi bwe bwite ni bwo bugomba kugena ireme ry’umurimo akora.”
Albert Mutesa, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, avuga ko ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ari imwe mu nzira zafasha urwego rw’uburezi kugendana n’impinduka isi irimo, kuko iri koranabuhanga rimaze kugaragaza uruhare mu kongera ubumenyi no kwihutisha imirimo.
Yagize ati: “UNESCO ishyigikiye gahunda y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, kuko byagaragaye ko rifasha kongera ubumenyi no kwihutisha akazi. Ni ngombwa ko abarimu n’abanyeshuri barikoresha mu bushakashatsi no mu kwiyungura ubumenyi, bakarifashisha bongera ibitekerezo byabo.”
Mutesa avuga ko ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ritagarukira mu burezi gusa, kuko Isi ikomeje kububyaza umusaruro mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuvuzi n’izindi. Asanga abari mu burezi na bo bakwiye kujyana n’izo mpinduka.
Akomeza avuga ko ari yo mpamvu Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO ishishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorana na UNESCO, binyuze muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), kujyana n’icyerekezo cy’isi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu burezi, kuko ari imwe mu nzego z’ingenzi UNESCO ishyira imbere.
Ubwenge buhangano bushobora kuba umusingi ukomeye mu kunoza ireme ry’uburezi igihe bukoreshejwe neza, abarimu bagakomeza kuyobora imyigire, abanyeshuri bakagira uruhare mu kwiyungura ubumenyi, ikoranabuhanga na ryo rikaba igikoresho cyo kongera ubushobozi bwa muntu aho kumusimbura.
Ubushakashatsi bugaragaza amahirwe AI ifite mu burezi n’imbogamizi zayo
Ubwenge buhangano si ikoranabuhanga ryavutse mu myaka ya vuba, kuko ubushakashatsi kuri bwo bwatangiye mu kinyejana cya 20, bugamije kureba uburyo imashini zishobora gukora bimwe mu bikorwa bisaba ubwenge bwa muntu, birimo kwiga, gusesengura amakuru no gukemura ibibazo.
Nk’uko bigaragazwa na raporo y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu n’Iterambere (OECD) yitwa Artificial Intelligence in Society, mu 1950 umuhanga mu mibare ukomoka mu Bwongereza, Alan Turing, yatangiye kwandika ku kibazo cyo kumenya niba imashini zishobora gutekereza. Mu 1956, abahanga bahuriye muri Dartmouth College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni bwo ubwenge buhangano bwatangiye gufatwa nk’urwego rwihariye rw’ubushakashatsi.
Kuva icyo gihe, iri koranabuhanga ryagiye ritera imbere, rigera aho rishobora gusesengura amakuru, gusobanukirwa ururimi, gutanga ibisubizo no gukora inyandiko. Ryamenyekanye cyane mu bantu benshi mu Gushyingo 2022, ubwo hasohokaga ChatGPT, porogaramu ituma abantu bashobora kuganira n’ikoranabuhanga bakoresheje ururimi basanzwe bavuga.
Mu rwego rw’uburezi, ubushakashatsi bwa UNESCO bugaragaza ko ubwenge buhangano bushobora gufasha mu myigishirize, imyigire no gukora ubushakashatsi. Icyakora, busaba amabwiriza n’ubugenzuzi kugira ngo budahungabanya ireme ry’uburezi n’ubushobozi bw’abanyeshuri bwo gutekereza.
Mu bushakashatsi yakoze mu mashuri na za kaminuza bisaga 450 ku Isi mu 2023, UNESCO yagaragaje ko abatageze kuri 10% ari bo bari bafite amabwiriza yihariye cyangwa umurongo ngenderwaho ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano bushobora gutanga inyandiko n’ibindi bikoresho.
Ibi byagaragazaga ko ikoranabuhanga ryari ryihuta kurusha ubushobozi bw’ibigo by’amashuri bwo gushyiraho uburyo bwo kurigenzura.
Mu nyandiko yayo ‘Guidance for Generative AI in Education and Research’, yasohotse muri Nzeri 2023, UNESCO ishimangira ko iri koranabuhanga rikwiye gufasha abarimu n’abanyeshuri, ariko hakitabwa ku kurinda amakuru bwite, kugenzura ukuri kw’ibisubizo no kubungabunga ubushobozi bwa muntu bwo gutekereza no kwifatira ibyemezo.
