Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye ko Afurika ihabwa uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo ku rwego mpuzamahanga, ashimangira ko hakenewe ubufatanye hagati y’ibihugu byayo kugira ngo birusheho kurengera inyungu zabyo za politiki n’ubukungu.
Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga inama ya 23 ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu by’Amajyaruguru y’ Burayi na Afurika (Nordic–Africa Foreign Ministers’ Meeting – NAFM), yabereye i Oslo muri Noruveje, ku wa 19 na 20 Ugushyingo 2026.
Muri iyi nama, Nduhungirehe yitabiriye ibiganiro byihariye byibanze ku ngingo igira iti: “Ibibazo by’Isi n’inyungu zihuriweho: Imyumvire ya Afurika n’ibihugu by’Amajyaruguru y’i Burayi ku bufatanye mu rwego mpuzamahanga.”
Mu bitekerezo yatanze, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko Afurika ikwiye kugira ubwigenge mu gufata ibyemezo birebana n’ahazaza hayo (Strategic Autonomy), ibihugu biyigize bikarushaho gushyira hamwe no kugira uruhare rugaragara mu miyoborere y’Isi.
Yagaragaje kandi ko hakenewe uburyo bw’imikorere y’imiryango mpuzamahanga burushijeho kuba ubwa bose, burangwa no gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, aho amategeko mpuzamahanga yubahirizwa mu buryo bungana ku bihugu byose.
Yavuze ko Afurika idakwiye kuba umugabane wakira gusa ibyemezo bifatirwa mu nzego mpuzamahanga, ahubwo ikwiye kugira uruhare mu kubitegura no kubifata, ku buryo inyungu zayo za Politiki n’ubukungu zigaragazwa kandi zikitabwaho.
Iyi nama ya NAFM ihuza ibihugu bya Afurika n’ibihugu bitanu byo mu Karere ka Nordic ari byo Denmark, Finlande, Iceland, Noruveje na Suède. Ni urubuga rwashyiriweho guteza imbere ibiganiro bya politiki, ubufatanye mu bibazo mpuzamahanga n’imikoranire mu nzego zitandukanye.
Yatangiye mu 2001, ikaba iba buri mwaka, ikazajya ibera mu bihugu bya Nordic no muri Afurika bisimburana. Inama y’uyu mwaka yitabiriwe n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga barenga 20, bahagarariye ibihugu birenga 30.
Uretse ubufatanye mu miyoborere y’Isi, ibiganiro by’uyu mwaka byibanze ku kubahiriza amategeko mpuzamahanga, ibibazo bya geopolitiki, kongera ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’amahirwe n’imbogamizi bijyanye n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence).
Hateguwe kandi Ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari (NAFM Business Forum), ryahurije hamwe abahagarariye ibigo by’ubucuruzi, inzego za Leta n’ibigo by’imari byo muri Afurika no mu bihugu bya Nordic, hagamijwe gushaka uburyo ubufatanye mu bukungu bwakwagurwa.
Ibyo biganiro byibanze ku nzego zirimo ingufu, amabuye y’agaciro y’ingenzi, ikoranabuhanga n’ibisubizo bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.
Afurika ifite ibihugu 54 mu bigize Umuryango w’Abibumbye (Loni), bifite uruhare rukomeye mu biganiro no mu gufata ibyemezo bireba umuryango mpuzamahanga. Ibi bituma ubufatanye n’ibindi bihugu ndetse no kugira ijambo mu miyoborere y’Isi ari bimwe mu bibazo by’ingenzi uyu mugabane ukomeje kugarukaho.

