Polisi y’Igihugu yabwiye urubyiruko yo irajwe ishinga no kurufasha gukurira mu gihugu rutekanye, rukabigiramo uruhare rutanga amakuru ku bikorwa bitandukanye ku ihohoterwa n’ibindi bihungabanya umutekano warwo, kugira ngo bikumirwe hakiri kare kandi ababikora bahanwe n’amategeko.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, mu nama ya karindwi yigaga ku buzima bw’imyororokere bw’ingimbi n’abangavu, yahuje urubyiruko, inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, abakora mu rwego rw’ubuzima, imiryango itari iya Leta n’abikorera.
Superintendent Josine Mukakimenyi, wari uhagarariye Polisi muri iyo nama akaba akora mu ishami rishinzwe imikoranire n’abaturage mu kwicungira umutekano (Community Policing), yashimangiye ko imikoranire hagati ya Polisi n’urubyiruko ari ingenzi mu gukumira ibyahungabanya umutekano warwo.
Yagize ati: “Nka Polisi ibyo twifuza gukoranamo namwe ni uko mutubwira ibibakorerwa, mugatanga amakuru ku byahungabanya umutekano wanyu”.
Yijeje urubyiruko ko Polisi yiteguye kurufasha gukurira mu gihugu rufite umutekano, rudahohoterwa kandi rufite ubuzima bwiza.
Ati: “Tugomba kubafasha gukurira mu gihugu cyanyu mutekanye, mumeze neza, mufite ubuzima bwiza buzira umuze, mudahohotewe, mudasambanyijwe, mudasambanyije abandi bagenzi banyu, mbese mutekanye twubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.”
Yasabye urubyiruko kwitwara neza no kwirinda ibyaha kugira ngo ruzavemo abayobozi beza b’ejo hazaza, ashimangira ko ibyo bizagerwaho ari uko ibyaha bikumirwa bitaraba, naho ibimaze gukorwa bigakurikiranwa kandi hagatangwa ubutabera bunoze.
Imena Ornella, umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama, yavuze ko ari ngombwa ko urubyiruko ruhabwa amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere kugira ngo rubashe gufata ibyemezo birufitiye akamaro.
Yagize ati: “Dukwiye kumenya uko turinda imibiri yacu kandi tukamenya aho dukura amakuru y’ukuri, tukabona serivisi z’ubuzima nta pfunwe, nta kurenganwa kandi tugahabwa uburenganzira bwo gufata ibyemezo ku mibiri yacu”.
Iyi nama yateguwe n’Umuryango Health Development Initiative (HDI), ku bufatanye na Ambasade ya Suède mu Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA), hagamijwe kuganira ku buryo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zakomeza kuboneka mu gihe ingengo y’imari n’uburyo bwo kuyibona bigenda bihindagurika.
Iyi nama yahuje urubyiruko, inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, abakora mu rwego rw’ubuzima, imiryango itari iya Leta n’abikorera, baganira ku buryo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zakomeza kuboneka no mu gihe ingengo y’imari n’uburyo bwo kuyibona bigenda bihindagurika.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, aho Raporo y’Ubushakashatsi ku Mibereho n’Ubuzima mu Rwanda (RDHS 2025), y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko iimibare y’abazitewe yavuye kuri 5% igera ku 8% mu 2025.