Korali Amazing Grace Choir ikorera umirimo w’Imana muri ADEPR Kabuga yasubiyemo indirimbo “Ibuye Rizima” yahimbye mu myaka 15 ishize nyuma y’uko hari hashize igihe abakunzi babo babasaba kuyisubiramo bakajya bayumva ikoze mu buryo bugezweho.
Ni indirimbo imaze imyaka 15 ikozwe dore ko yari yakozwe mu 2011, ikubiyemo ubutumwa bushingiye muri 1 Petero 2:5, bwibutsa abantu ko Yesu Kristo ari we buye rizima bakwiriye kwishingikirizaho mu buzima bwa buri munsi, bayobowe n’Umwuka wera.
Aganira n’Imvaho Nshya umuyobozi wa Korali Amazing Grace John Mugiraneza yavuze igitekerezo cyo kuyisubiramo cyaje mu rwego rwo gusubiza icyifuzo cy’abakunzi babo.
Yagize ati:“Twahisemo kuyisubiramo kubera ubusabe bw’abakunzi bacu bayikunze muri 2011, ndetse no mu ntego dufite yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo bugere kure.”
Amazing Grace Choir yatangiye mu 2008, ishingwa n’abanyeshuri basengeraga muri ADEPR Kabuga babonye ko hakenewe korali ihuza urubyiruko. Yatangiye igizwe n’abaririmbyi umunani, icyakora ngo kuri ubu imaze kugira abarenga 140.
Mu rugendo rwayo, imaze gukora album ebyiri. Iya mbere yari igizwe n’indirimbo umunani z’amajwi, mu gihe iya kabiri yatangiye gukorwaho muri uyu mwaka, ikaba izaba igizwe n’indirimbo z’amajwi n’amashusho.
Uretse umuziki, iyi korali ikora ibindi bikorwa by’urukundo birimo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, gufasha abana kwishyurirwa amashuri, kwishyurira abantu kwiga imyuga ibafasha kwihangira imirimo no gusura abarwayi mu bitaro.
Abagize iyi korali basabye abakunzi bayo gukomeza kuyishyigikira, kuyigezaho ibitekerezo no gusangiza abandi indirimbo zayo kugira ngo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo burusheho kugera kure.
