Intambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zifatanyije na Israel, ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’uko Iran itangaje ko yagabye ibitero ku bikoresho by’ingabo za Amerika birimo ibyifashishwa mu kwirinda ibitero byo mu kirere biri muri Bahrain.
Amakuru yatangajwe na Al Jazeera avuga ko Ingabo zidasanzwe za Iran zirinda ubutegetsi (IRGC) zemeje ko zagabye igitero ku bikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu gutahura no gukumira ibisasu biraswa mu kirere, biri mu birindiro by’ingabo za Amerika bya Al-Rafa na Awali muri Bahrain.
Iran yavuze ko ibyo bitero byari bigamije kwibasira ibikorwa bya gisirikare bya Amerika muri icyo gihugu. Bahrain, ifite icyicaro gikuru cy’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi mu Karere ka Gatanu (US Navy Fifth Fleet), yamaganye ibyo bitero, ivuga ko ari ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano wayo n’uw’Akarere muri rusange.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Bahrain yatangaje ko igitero cyagabwe ku ruganda rukora ibikorwa by’inganda, hafi y’Umurwa Mukuru Manama, cyateje inkongi y’umuriro. Icyakora, nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke.
Ubuyobozi bwa Bahrain bwavuze ko inzego zishinzwe ubutabazi n’abazimya umuriro zahise zitabara kugira ngo zigenzure iyo nkongi. Ingabo z’icyo gihugu na zo zatangaje ko zahagaritse ibindi bitero byo mu kirere, nubwo ibisigazwa by’ibisasu byaguye ku butaka bikangiza ibintu bimwe na bimwe.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) cyamaganye ibyo bitero, kivuga ko ari ukurenga ku burenganzira bwa Bahrain bwo kwigenga no kurinda ubusugire bw’ubutaka bwacyo. Cyatangaje ko gishyigikiye ingamba zose icyo gihugu cyafata mu rwego rwo kurinda umutekano wacyo.
Ibitero bya Iran muri Bahrain bibaye mu gihe ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu bikomeje kwibasirwa n’ingaruka z’intambara, cyane cyane ibifite aho bihuriye n’ingabo za Amerika n’ibikorwa byazo byo mu karere.
Abahuti bakomeje kotsa igitutu Saudi Arabia
Mu gihe Iran yibasiye ibirindiro bya gisirikare muri Bahrain, umutwe w’Abahuti ukorera muri Yemen na wo wakomeje ibikorwa bya gisirikare byibasiye Saudi Arabia.
Al Jazeera yatangaje ko Saudi Arabia yari yongeye gutanga integuza y’akaga mu Ntara ya Mecca, nyuma y’amakuru y’ibitero by’Abahuti. Iyo nteguza yaje gukurwaho nyuma y’igihe gito.
Umuvugizi w’igisirikare cy’Abahuti, Yahya Saree, yahakanye ko hari ikibazo cy’umutekano cyari cyugarije umujyi wa Mecca, avuga ko nta kaga kari kahabaye.
Ibi bitero bikomeje kongera impungenge ku mutekano wa Saudi Arabia n’ibindi bihugu byo mu karere, mu gihe intambara ihanganishije Iran na Amerika ikomeje kugira ingaruka no ku mitwe yitwaje intwaro ifitanye umubano na Tehran.
Iran yatangaje ko yarashe indege zitagira abapilote za Amerika
Ikindi kigaragaza ubukana bw’iyi ntambara ni uko Iran yatangaje ko ingabo zayo zahanuye indege zitagira abapilote za Amerika zo mu bwoko bwa MQ-9 na MQ-1 Predator, mu bitero bitandukanye byabereye mu kirere cyo mu gace ka Hormuz.
Ingabo za Iran zavuze ko zahanuye izo ndege mu gihe zarinjiye mu kirere cy’icyo gihugu. Ziburiye ko igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kurenga ku kirere cya Iran kizakurikiranwa n’ibisubizo bikomeye.
Icyakora, ayo makuru yatangajwe n’impande za Iran ntarasobanurwa mu buryo burambuye n’ubuyobozi bw’ingabo za Amerika.
Umuhora wa Hormuz ukomeje kuba ahantu h’ingenzi mu ntambara, kubera ko ari inzira ikoreshwa mu gutwara peteroli n’ibindi bicuruzwa bitandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko igihugu cye gishobora kongera gufungura uwo muhora, mu gihe Amerika yaba yemeye ibyo Tehran isaba. Gusa yanavuze ko Iran itazemera kohereza mu mahanga ububiko bwayo bwa uranium yamaze gutunganywa ku kigero cya 60%.
Abana barenga 600 bishwe n’intambara
Mu bindi byagarutsweho na Al Jazeera, Visi Perezida wa Iran ushinzwe Abagore n’Umuryango, Zahra Behrouz-Azar yavuze ko abana 623 bishwe mu ntambara ihanganishije igihugu cye na Amerika na Isiraheli.
Yavuze ko abandi bana benshi bakomeretse bikomeye, bamwe bakaba baracitse ibice by’umubiri, abandi bakagira ibikomere n’inkovu zatewe n’inkongi z’umuriro.
Yagaragaje ko mu bishwe harimo abanyeshuri bo mu mashuri abiri yo mu Mujyi wa Minab, mu majyepfo ya Iran.
Ibi byose bibaye mu gihe intambara yatangiye nyuma y’ibitero bya Amerika na Isiraheli kuri Iran muri Gashyantare 2026 ikomeje kwaguka, ikagera no mu bindi bihugu byo mu Karere, mu gihe umuhate wo gushaka inzira ya dipolomasi yayihagarika ukomeje kugorana.