Abantu babarirwa muri 24 bari mu bagiye mu muahango wo gushyingura ni bo batangajwe ko baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Majyepfo ya Nigeria, muri Leta ya Bayelsa, ubwo bavaga mu gace ka Ayama berekeza muri Ukubie.
Amakuru yatangajwe na Al Jazeera kuri iki cyumweru agaragaza ko iyo mpanuka yabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo, ubwo bwato bwari butwaye abarenga 300 bukaba bwararohamye nyuma yo kugira ikibazo cya tekiniki.
Umuvugizi w’Ikigo cya Nigeria gishinzwe Ubutabazi no Guhangana n’Ibiza (NEMA), Manzo Ezekiel yatangaje ko imibiri y’abantu 24 yari imaze kuboneka, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi bashobora kuba bararohamye byakomeje.
Yagize ati: “Kugeza ubu, imibiri 24 ni yo imaze kuboneka ahabereye impanuka, mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje.”
Mu bantu babanje kuboneka bapfuye ku wa Gatanu, harimo abana babiri. Abandi bantu 24 barokowe, muri bo 19 bajyanwa kwitabwaho kwa muganga ku ivuriro ryo hafi y’aho impanuka yabereye, mu gihe abandi batanu bajyanywe mu bitaro biri mu Murwa Mukuru wa Leta ya Bayelsa.
Polisi yo muri Leta ya Bayelsa yatangaje ko umushoferi w’ubwato yatorotse nyuma y’iyi mpanuka, mu gihe Umuyobozi w’ubwo bwato yafashwe kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye impanuka.
Raporo ya Polisi igaragaza ko ubwato bwagize ikibazo cya tekiniki bukiri mu rugendo. Amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa Polisi, Musa Mohammed avuga ko abari mu bwato basabye uwabuyoboraga kubwerekeza ku nkombe kugira ngo birinde kurohama, ariko ntiyabikora.
Guverinoma ya Leta ya Bayelsa yasabye abatwara ubwato n’ababukoresha kubahiriza amabwiriza agenga umutekano wo mu mazi, igaragaza ko gutwara abantu barenze ubushobozi bw’ubwato, kugenda mu muvuduko ukabije no kutambara amakoti arinda kurohama biri mu bishobora guteza impanuka zikomeye.
Komiseri ushinzwe Amakuru muri iyo Leta, Ebiuwou Koku-Obiyai yasabye abaturage n’abakora ubwikorezi bwo mu mazi kwirinda uburangare, agaragaza ko nta rugendo rukwiye gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Impanuka z’ubwato ni ikibazo kimaze igihe kigaragara muri Nigeria, cyane cyane mu bice bifite imigezi myinshi ikoreshwa mu ngendo n’ubwikorezi bw’abantu n’ibicuruzwa.
Zimwe mu mpamvu zikunze kuzitera zirimo gutwara abantu barenze ubushobozi bw’ubwato, kubukoresha butameze neza no kutubahiriza amabwiriza y’umutekano.
Muri Kanama 2026, nibura abantu 51 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye muri Leta ya Sokoto, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.
Muri Mutarama na bwo, abandi bantu 26 barapfuye ubwo ubwato bwari butwaye abagenzi buvuye muri Leta ya Jigawa bwerekeza muri Yobe bwakoraga impanuka bukarohama.
