Itsinda ry’intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryivumbuye risohoka mu nama y’Akanama k’Umutekano ka Loni yigaga ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine; ubwo Ambasaderi Uhoraho w’u Bufaransa muri Loni, Jérôme Bonnafont yari ari kuvuga ijambo.
Iryo tsinda ryasohotse mu nama ku wa 27 Nyakanga 2026, mu rwego rwo kwamagana amagambo u Bufaransa bwari buherutse kuvuga bunenga ko Amerika itashyigikiye Volker Türk ngo yongere atorerwe kuba Komiseri Mukuru wa Loni ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu.
Aya makimbirane mu bya dipolomasi hagati y’u Bufaransa na Amerika yatangiye mu cyumweru gishize, ku wa 24 Nyakanga 2026, ubwo hateranaga Inteko Rusange ya Loni itora niba Volker Türk yakongererwa manda ya kabiri. Ibihugu 144 byatoye YEGO ariko Ibihugu 10, birimo Amerika, u Burusiya na Koreya ya Ruguru, bitora OYA mu gihe ibindi bihugu 13 byifashe.
U Bufaransa mu butumwa bwanyujije ku rubuga rwa ‘X’ ku wa 25 Nyakanga, n’intumwa zabwo muri Loni bwanenze Amerika kubera uburyo yatoye irwanya kongera manda ya Volker Türk, buvuga ko Amerika yifatanyije n’ibihugu biyobowe n’igitugu.
U Bufaransa bwavuze ko ibyo bitangaje kuko ibyo bihugu bisanzwe binengwa ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu, kandi ko Amerika itakiri icyitegererezo mu burenganzira bwa muntu. Ubwo butumwa bwagize buti: ”Amerika yahoze ari icyitegererezo mu kurengera uburenganzira bwa muntu. Ubu si ko bikimeze.”
Ayo magambo ni yo yarakaje ubutegetsi bwa Trump, bavuga ko u Bufaransa bwabasuzuguye cyane bubagereranya n’ibihugu by’igitugu.
Mu gusubiza ayo magambo, Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Mike Waltz yashinje u Bufaransa gushyigikira Komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu wakomeje kunenga ibihugu bya demokarasi ariko akaba inshuti ya hafi n’abanyagitugu bakandamiza abaturage kurusha abandi ku Isi.
Ku rundi ruhande ariko Volker Türk yakunze kunenga intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ndetse yamagana uburyo Isiraheli yagabye ibitero muri Gaza.
Amerika yavuze ko intumwa zayo zizakomeza gukora imyigaragambyo nk’iyo kugeza igihe u Bufaransa buzarekeraho imvugo z’agasuzuguro no kutubaha.
Amerika kandi ivuga ko kongerera manda Volker Türk bizagira ingaruka ku Nteko Rusange ya Loni yemeye ibyo yise kurenga ku mategeko agenga imikorere n’amasezerano akorerwa mu bwiru no gukoresha nabi imyanya yo muri Loni.
Umuvugizi wungirije wa Loni, Farhan Haq, yanze kugira icyo avuga ku cyemezo cy’intumwa za Amerika cyo gusohoka mu nama ariko agaragaza ko Loni yiteze ko ibihugu byose biyigize byubahiriza icyemezo cyafashwe n’Inteko Rusange.
Ni mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwagabanyije inkunga bwageneraga ibigo bitandukanye bya Loni, ndetse bunivana mu nzego nyinshi zayo.
