Musanze FC 1-0 Mukura
Etoile de l’Est FC 0-0 Gorilla FC
Gicumbi FC 1-3 Rutsiro FC
APR FC 0-2 AS Kigali
Bugesera FC 2-0 Police FC
Marines FC 3-2 Rayon Sports
Espoir FC 0-0 Kiyovu
Taliki 14-06-2022
Etincelles FC-Gasogi United (Rubavu-15h00)
Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Kamena 2022 habaye imikino y’umunsi wa 29 ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagabo “Rwanda Primus National League 2021-2022” aho wasize ikipe ya APR FC na Kiyovu zose zigifite amahirwe yo kwegukana igikombe.
Ikipe ya APR FC yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0 byatsinzwe na Haruna Niyonzima na Kakule Mugheni Fabrice mu gihe ikipe ya Kiyovu yanganyije na Espoir FC 0-0, umukino wabereye i Rusizi.

Nyuma y’iyi mikino, APR FC yakomeje kuyobora urutonde n’amanota 63 mu gihe Kiyovu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 62.
Ibi birerekana ko ku munsi wa nyuma wa shampiyona, ikipe ya APR FC isabwa gutsinda ikipe ya Police FC kugira ngo yegukane igikombe mu gihe Kiyovu na yo yaba yatsinze.
Ikipe ya Kiyovu kugira ngo yegukane igikombe ni uko yatsinda ikipe ya Marines FC hanyuma APR FC igatsindwa na Police FC.
Iyi mikino yombi izaba taliki 16 Kamena 2022, umukino wa Police FC na APR FC uzabera i Nyamirambo (15h00) naho Kiyovu ikine na Marines FC i Muhanga (15h00).
Indi mikino y’umunsi wa 29 yabaye, Musanze FC yatsinze Mukura igitego 1-0, Etoile de l’Est FC inganya na Gorilla FC 0-0, Rutsiro FC itsinda Gicumbi FC ibitego 3-1, Bugesera FC itsinda Police FC ibitego 2-0 naho Marines FC itsinda Rayon Sports ibitego 3-2.
Umukino usoza iy’umunsi wa 29 uzaba kuri uyu wa Kabiri taliki 14 Kamena 2022 aho ikipe ya Etincelles FC izakina na Gasogi United FC i Rubavu (15h00).
Kugeza ubu APR FC irayoboye n’amanota 63, ikurikiwe na Kiyovu n’amanota 62, Rayon Sports (47), AS Kigali (46), Mukura (44), Police FC (40), Musanze (40), Marines FC (37), Espoir FC (35), Bugesera FC (34), Gasogi United (33), Etincelles FC (31), Gorilla FC (30), Rutsiro FC (29), Etoile de l’Est FC (28) na Gicumbi FC (18).