Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe
Amakuru

Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe

SHEMA IVAN

November 20, 2026

Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje inzira zizakoreshwa mu Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amagare rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda 2027, ryahawe umwihariko wo guhuzwa n’amasiganwa atatu mu minsi umunani.

Izi nzira zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026 binyuze mu gikorwa cyiswe ‘Rwanda Cycling Day 2026’, cyitabiriwe n’abakinnyi, abafatanyabikorwa n’abandi bafite aho bahuriye n’umukino w’amagare mu Rwanda.

Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 19 kuva ryaba mpuzamahanga, ndetse n’inshuro ya cyenda kuva rizamuwe mu ntera rigashyirwa ku rwego rwa 2,1.

Perezida wa FERWACY, Ishimwe Nkurayija Hubert, yagaragaje ko Tour du Rwanda izaba mu buryo bwihariye aho ku nshuro ya mbere mu minsi umunani hateganyijwemo amasiganwa atatu atandukanye.

Aya masiganwa azatangira ku wa 19 Gashyantare 2027, hakinwa isiganwa rya mbere rya ‘One Day Classic’, rizahera i Gicumbi rijya i Nyamata, ku ntera y’ibilometero 111. Ku wa 20 Gashyantare hazaba umunsi w’ikiruhuko.

Tour du Rwanda izatangirira i Rukomo yerekeza i Rwamagana ku wa 21 Gashyantare, bucyeye bwaho ihaguruke i Kigali yerekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 134,8.

Agace ka gatatu ni Musanze – Rubavu  ku ntera y’ibilometero 119,6 km, aho kazakurikirwa na Rubavu – Muhanga ku ntera y’ibilometero 138.

Agace ka gatanu kazakinwa tariki ya 25 Gashyantare, kazazenguruka mu Majyepfo ndetse kagasorezwa i Huye ku ntera y’ibilometero 84,1 mu gihe agace ka gatandatu ari Huye-Kigali ku ntera y’ibilometero 173.

Nyuma y’iri siganwa, ku wa 27 Gashyantare hazakinwa isiganwa rya kabiri rya ‘One Day Classic’, rizazenguruka Umujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 118.

Undi mwihariko wa Tour du Rwanda 2027 hazatangwa igikombe kizahabwa uwegukanye Tour du Rwanda, ikirango gishya cy’iri Shyirahamwe n’icyerekezo cy’imyaka 10 cy’iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Isiganwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu, akina amasiganwa yo ku migabane ndetse n’amakipe akina amasiganwa akomeye ku Isi (World Tour).

Amakipe y’ibihugu azaba arimo u Rwanda, Eritrea na Uganda mu gihe amakipe akina amasiganwa yo ku migabane ari Benediction Banafrica Team (Rwanda), Bike Aid (u Budage), Terengganu Cycling Team (Malaysia), Rembe-Rad-Net Pro CT (u Budage) na Tshenolo Pro Cycling Team (Afurika y’Epfo).

Amakipe ya World Tour ni Netcompany Ineos (u Bwongereza), Red Bull-BORA (Australia), NSN (u Busuwisi), Soudal Quick-Step (u Bubiligi), Intermarché-Wanty (u Bubiligi) na Team Picnic–PostNL (u Buholandi).

Abakinnyi bazahatanira amanota 610 muri buri siganwa rya One-Day Classic, mu gihe Tour du Rwanda izatanga amanota 757 ku rwego rwa UCI.’

Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 207 yahawe umwihariko wo guherekezwa n’amasiganwa3 ku nshuro ya mbere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA