Umusifuzi Mpuzamahanga wo Hagati, Rulisa Patience Fidèle, yahawe kuzayobora umukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026.
Amakipe yombi azahurira muri uyu mukino akeneye intsinzi kugira ngo akomeza kwicuma ku rutonde rwa Shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa 11 n’amanota umunani mu mikino itanu mu gihe APR FC ari iya 12 n’amanota arindwi mu mikino itatu imaze gukina.
Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu saa Kumi n’imwe z’umugoroba kuri Stade Amahoro, wahawe Umusifuzi Rulisa Patience Fidele.
Abandi basifuzi bazungiriza Rulisa na bo ni mpuzamahanga aho umwungiriza wa mbere azaba Mugisha Didier Ishimwe Didier, Ndayisaba Said azaba ari umwungiriza wa kabiri, Murindangabo Moses azaba ari Umusifuzi wa Kane mu gihe Munyanziza Gervais azaba ari we komisire.
Mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi, APR FC yatsinzemo itatu, indi ibiri irangira nta ntsinzi ibonetse kuri buri kipe.
Rayon Sports iheruka gutsinda mukeba muri Kanama 2023, mu mukino warangiye ari ibitego 3-0 kuri FERWAFA Super Cup.
