Athletisme: Police AC yitwaye neza muri shampiyona y’igihugu
Uncategorized

Athletisme: Police AC yitwaye neza muri shampiyona y’igihugu

Imvaho Nshya

February 21, 2022

Nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri , taliki 19 Gashyantare 2022 kuri Sitade Amahoro habereye shampiyona y’igihugu mu mikino ngororamubiri « National Track and Field Championships 2021 » yateguwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda « RAF ».

Shampiyona y’igihugu yagombaga gukinwa mu Kuboza 2021 kubera COVID-19 yimurirwa muri Mutarama 2022 na bwo ntibyakunda yimurirwa taliki 19 Gashyatare 2022.

Nyuma yo kurushanwa mu byiciro bitandukanye  birimo gusiganwa ku maguru, gutera umuhunda, ingasire no gusimbuka, ikipe ya Police AC mu bagabo ni yo yegukanye umwanya wa mbere. Mu bagore, ikipe ya Nyamasheke AC ni yo yegukanye igikombe mu gihe mu  ngimbi, ikipe yegukanye umwanya wa mbere yabaye Vision JN naho mu bangavu iba Rwamagana AC.

Muri iyi shampiyona y’igihugu abakinnyi bagera ku 10 bakoze neza  ndetse harimo 3 babonye ibihe bibemerera kuzitabira shampiyona y’Afurika.

Bamwe mu bakinnyi bitwaye neza harimo Nimubona Yves ukinira ikipe ya APR AC wabaye uwa mbere mu gusiganwa metero 5000 akoresheje iminota 13 n’ amasegonda 55.

Nimubona yatangaje ko yishimiye kuba  yabonye ibihe byiza  ariko  agomba gukomeza gukora cyane kuko naramuka yitabiriye imikino yo ku rwego rwo hejuru azahura n’abakinnyi bakomeye.

Mu bagore, Iranzi Celine ukinira Sina Gerard AC   yitwaye neza aba uwa mbere mu gusiganwa metero 10000 aho yakoresheje iminota 34 n’amasegonda 37.

Iranzi Celine yavuze ko  byagenze neza gusa bitari byoroshye kuko gushaka ibihe byiza biba bikomeye. Yakomeje avuga ko kuba yahagurukanye n’abahungu  byatumye akoresha imbaraga nyinshi arihuta cyane.

Umunyamabanga Mukuru  wa RAF, Niyintunze Jean Paul   yatangaje ko irushanwa ryagenze neza kandi ryitabiriwe n’abakinnyi benshi kurenza  shampiyona iheruka ndetse habonekamo n’umusaruro mwiza w’abakinnyi bakoze neza.

Yakomeje avuga ko  abitwaye neza bagomba gukomeza gutegurwa kugira ngo bazitabire shampiyona y’Afurika kandi bitware neza.

Shampiyona y’igihugu yitabiriwe muri rusange n’abakinnyi 534 bose hamwe mu byiciro byombi, abagabo n’abagore hakaba harimo 284 mu bakiri bato na 247 bakuru.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA