Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, ‘Amavubi U17’ yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa CECAFA, nyuma yo gutsindwa na Somalia Penaliti 5-4 ubwo bari bamaze kunganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino.
Uyu mukino wa ½ wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026.
U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rukatishe itike y’umukino wa nyuma no kugera mu Gikombe cya Afurika cy’ingimbi ruherukamo mu 2011.
U Rwanda rwatangiye umukino ruri hejuru, rusatira izamu rya Somalia ndetse rubona uburyo butandukanye bwo gutsinda, gusa umunyezamu n’ubwugarizi bw’iyi kipe bakomeza kwitwara neza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kwiharira umukino no kurema uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego, ariko ntiyabubyaza umusaruro uko bikwiye.
Byasabye gutegereza ku munota wa 63 ubwo Patrick Ujeneza yatsindaga igitego cya mbere cy’Amavubi U17 nyuma yo gucenga abakinnyi batatu ba Somalia, umupira awushyira mu rushundura.
Nyuma y’iminota ine gusa, yishyuriye Somalia nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amavubi, ahita atera ishoti rikomeye umupira uruhukira mu izamu.
Nta kindi gitego cyabonetse kugeza iminota 90 y’umukino irangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 hitabazwa penaliti.
Umwanya wo gutera penaliti ntabwo wahiriye abasore b’Amavubi ku bw’abakinnyi bayo Kwizera Charles, Patrick Ujeneza na Ndizeye Isaac, bahushije penaliti muri zirindwi zatewe, mu gihe Somalia yinjije 5 kuri 4 z’Amavubi, bihesha amahirwe Somalia kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA.
Gutsindwa byatumye u Rwanda ruzahura na Ethiopia bizahanganira umwanya wa gatatu, uzaweguka akazitabira igikombe cya Afurika.
Ku mukino wa nyuma Somalia izahura na Uganda yasezereye Ethiopia nyuma yo kuyinyagira ibitego 4-0. Ibihugu byombi byamaze kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu Misiri.
Imikino ya nyuma yose iteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, kuri Kigali Pele Stadium.






