Taliki 21-05-2022
Petro de Luanda- AS Salé (Kigali Arena-14h30)
REG BBC-FAP (Kigali Arena-18h00)
Taliki 22-05-2022
US Monastir-Cape Town Tigers (Kigali Arena-14h30)
Zamalek-SLAC (18h00)
Kuva taliki 21 kugeza 28 Gicurasi 2022 muri Kigali Arena hazabera imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Afurika ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Basketball mu bagabo “Africa Basketball League 2022”.
Nyuma y’imikino y’amajonjora yabaye mu byiciro bibiri, taliki 21 na 22 Gicurasi 2022 hateganyijwe imikino ya ¼ .
Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye umwanya wa 3 muri BAL 2021 izakina na AS Salé yo muri Maroc (14h30). Ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda izakina na FAP yo muri Cameroun (18h00). Iyi mikino yombi izaba taliki 21 Gicurasi 2022.
Indi mikino ya ¼ cy’iragiza ya BAL 2022 izaba taliki 22 Gicurasi 2022 aho ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia yabaye iya kabiri muri BAL 2021 izakina na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo (14h30) aho Zamalek BBC yo mu Misiri ifite igikombe giheruka ikine na na SLAC yo muri Guinea (18h00).
Nyuma y’imikino ya ¼, taliki 25 Gicurasi 2022 hazaba imikino ya ½ aho ikipe izakomeza hagati ya Petro de Luanda na AS Salé izahura n’izatsinda hagati ya REG BBC na FAP. Undi mukino wa ½ uzahuza ikipe izatsinda hagati ya US Monastir na Cape Town Tigers n’izatsinda hagati ya Zamalek BBC na SLAC.
Taliki 27 Gicurasi 2022 hazaba umukino wo guhatanira umwanya wa 3 naho taliki 28 Gicurasi 2022 habe umukino wa nyuma.
Abazakurikirana iyi mikino bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye
Nk’uko ubuyobozi bwa BAL bubitangaza, iyi mikino izitabirwa n’abantu batandukanye babyifuza baturutse hirya no hino ku Isi.
Mu rwego rwo kwirinda COVID-19 abazitabira iyi mikino bagomba kuba barakingiwe aho uzinjira wese azajya yerekana icyemeza ko yakingiwe. Abafana kandi barasabwa kuzajya bambara agapfukamunwa.
Ku bifuza kugura amatike banyura ku rubuga https://bal.nba.com/bal-kigali-ticketing bakayagura ku buryo bw’ikoranabuhanga. Guhera taliki 17 Gicurasi 2022 hatangiye uburyo bwo kugera ku bafana aho bari hirya no hino muri Kigali kuzageza taliki 21 Gicurasi 2022 ubwo hazaba umuhango wo gufungura iyi mikino.
Ubwo iyi mikino izaba ikinwa muri Kigali Arena ndetse n’igice cyagenewe abafana hazaba hari abahanzi batandukanye n’aba DJ bazasusurutsa abantu. Muri aba harimo Dj Toxxyc, itorero Mashirika, Ish Kevin na Ruti Joel. Aba bazasusurutsa abazitabira ku munsi wa mbere taliki 21 Gicurasi 2022.




Taliki 22 Gicurasi 2022, Dj Makeda azaba ahari ndetse no ku italiki 25 Gicurasi 2022 akazaba ari kumwe n’umuhanzi Bushali ndetse na Dj Marnaud.



Taliki 27 Gicurasi 2022, Dj Marnaud azasusurutsa abantu hanyuma taliki 28 Gicurasi 2022 ku munsi wa nyuma w’irushanwa haza hari umuhanzi Mike Kayihura.

Ubuyobozi bwa BAL bwashyizeho ahantu abafana bazajya bahurira “BAL Kigali Fan Zone” iruhande rwa Kigali Arena abafite amatike bazajya bahagera amasaha 3 mbere y’umukino ndetse n’isaha imwe nyuma y’umukino.
Muri iki gice hazaba hari ibikorwa bitandukanye birimo ikibuga cy’abakina Basketball ya 3 “3×3 court”, aho abahanzi baririmbira, ibicuruzwa bitandukanye birimo imyambaro ya BAL, REG BBC na Visit Rwanda. Hazaba kandi hari icyo kunywa n’icyo kurya ku babyifuza.
Visit Rwanda izategura ibikorwa bitandukanye birimo no gutsindira ibihembo nk’imipira yo kwambara n’ibindi bitandukanye.
Irushanwa rya 3 “3×3 Challenge” ryateguwe na BAL na FERWABA, imikino ya nyuma izaba 28 Gicurasi 2022 ikinwe n’amakipe 10.
Hazizihizwa umunsi Nyafurika
Ubuyozi bwa BAL butangaz ako buzifatanya n’Abanyafurika bose kwizihiza umunsi wahariwe Afurika “Africa Day 2022” akaba ari umunsi usanzwe uba taliki 25 Gicurasi mu rwego rwo kwibuka ishingwa ry’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe taliki 25 Gicurasi 1963.
Ubuyobozi bwa BAL buvuga ko iri rushanwa rigaragaza ubushake bwo gukoresha umukino wa Basketball mu gushyigikira gahunda y’iterambere ry’Afurika harimo kwakira imikino ya BAL mu mijyi y’Afurika aho boroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi, gutanga umusanzu mu bukerarugendo bwaho, kwihutisha iterambere ry’ibikorwa remezo n’ibindi.
Inshamake ku makipe 8 agiye gukina imikino ya nyuma
Zamalek BBC (Misiri)
Ikipe ya Zamalek ni yo yegukanye igikombe cya BAL 2021 ubwo yakinwaga ku nshuro ya mbere. Iyi kipe yasoje imikino 6 idatsinzwe initwara neza mu gushaka itike ya BAL 2022 isoza imikino 5 idatsinzwe ubu ikaba imaze gukina imikino 11 idatsinzwe.

REG BBC (Rwanda)
Ikipe ya REG BBC ni inshuro ya mbere yitabiriye BAL. Iyi kipe izaba iri imbere y’abafana bayo yitwaye neza mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2022 aho yasoje iyoboye itsinda A “Sahara Conference” itsinze imikino 4 muri 5. REG BBC ifite abakinnyi bakomeye barimo Adonis Filer wabashije gutanga imipira “Assists” 9.2 yavuyemo amanota kuri buri mukino.

AS Salé (Maroc)
Ikipe ya AS Salé iyi ni inshuro ya kabiri yitabiriye imikino ya BAL. Muri 2021 yasoreje ku mwanya 6. Mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2022 yasoreje ku mwanya wa 3 mu itsinda A “Sahara Conference” itsinze imikino 3 muri 5. Iyi kipe igendera ku bakinnyi babiri bakomeye barimo Terrel Stoglin ufite impuzandengo yo gutsinda amanota 33.2 ku mukino na Amadou Abdoulaye Harouna utsinda amanota 19.8 kuri buri mukino.

Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo)
Iyi kipe ni inshuro ya mbere yitabiriye imikino ya BAL. Iyi kipe igendera ku mukinnyi, Billy Preston utsinda amanota 20.3 kuri buri mukino. Mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2022, Cape Town Tigers yasoreje ku mwanya wa 3 mu itsinda B “Nile Conference” itsinze imikino 2 muri 5.

Petro de Luanda (Angola)
Ikipe ya Petro de Luanda iyi ni inshuro ya kabiri yitabiriye BAL kuko muri 2021 yasoreje ku mwanya wa 3. Ni yo kipe yagaragaje ikigero cyo gutsinda cyane, amanota 84.2 kuri buri mukino. Mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2022 yasoreje ku mwanya wa 2 mu itsinda B “Nile Conference” aho yatsinze imikino 4 muri 5.

US Monastir (Tunisia)
Iyi kipe muri BAL 2021 yasoreje ku mwanya wa 2 aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Zamalek BBC. Iyi kipe igendera ku mukinnyi Ater James Majok umaze guca agahigo ko kurusha abandi kugarura imipira itageze mu nkangara “Rebounds” aho imibare igaragaza ko akora “Rebounds” 13.2 muri buri mukino akaba yarashoboye gukona “Rebounds” zirenga 15 mu mikino itatu itandukanye.
Mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2022, US Monastir yasoreje ku mwanya wa 2 mu itsinda A “Sahara Conference” aho yatsinze imikino 4 muri 5.

SLAC (Guinea)
Iyi kipe ni ubwa mbere yitabiriye BAL, mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2022 yasoreje ku mwanya wa 4 mu itsinda A “Sahara Conference” itsinze imikino 2 muri 5. Umukinnyi igenderaho ni Marcus Christopher Crawford wabashije gutsinda amanota 21.4 kuri buri mukino.

FAP (Cameroun)
Ikipe ya FAP muri BAL 2021 yasoreje ku mwanya wa 7. Mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2022 yasoreje ku mwanya wa 4 aho yatsinze imikino 2 muri 5. Iyi kipe ifite abakinnyi 4 bigaragaje mu kugarura imipira itageze mu nkangara “Rebounds” . FAP ikaba ari yo kipe ifite agahigo ko gukora “Offensive Rebounds” 20.4 muri buri mukino.
