Basketball: Ikipe y’u Rwanda mu bakina ari batatu iri muri Romania

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Basketball: Ikipe y’u Rwanda mu bakina ari batatu iri muri Romania

Imvaho Nshya

September 12, 2022

Ikipe y’igihugu  y’u Rwanda y’abahungu bakina  umukino wa Basketball  mu cyiciro cy’abakina ari batatu kuri batatu (3×3)  iri muri Romania  aho yitabiriye  irushanwa ry’abatarengeje imyaka 23  “FIBA 3×3 U-23 Nations League Finals 2022” rizaba taliki 14 kugeza 16 Nzeri 2022.

Iyi kipe y’u Rwanda  igizwe n’abakinnyi  4  ari bo Uwitonze Justin,  Turatsinze Olivier, Gasana Sano na Ngabonziza Patrick.

Ikipe y’u Rwanda  yabonye itike yo gukina iri rushanwa nyuma y’uko yitwaye neza ikaba iya mbere mu mikino y’Afurika  “FIBA 3×3 Nations Africa League” yabereye i Nairobi muri Kenya kuva taliki 11 kugeza 16 Nyakanga 2022.

Muri iyi mikino  y’Afurika , ikipe y’u Rwanda yabaye iya mbere ikurikirwa na Uganda, Kenya (3), Botswana (4) na Benin (5). Abakinnyi bari baserukiye u Rwanda i Nairobi Ngabonziza Patrick (14), Kazeneza Emile Galois (10), Turatsinze Olivier (4) na  Uwitonze Justin (7).

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA